Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite yemeje ko umukuru w’igihugu zajya ayobora manda y’imyaka itanu(5) ishobora kongerwa rimwe gusa.

 

By Habineza Gabby | Views : 14994 | Kuya 10-28-2015 16:14



JPEG - 58.5 kb
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Donatille Mukabalisa ayoboye igikorwa cyo gusesengura umushinga w’Itegeko Nshinga

Ingingo ya 101 yo mu itegeko nshinga igena umubare wa manda z’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda imaze gutorwa n’abadepite 72, ivuga ko Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka 5 ishobora kongerwa inshuro imwe gusa n’bwo hari izindi ngingo ziherekeza ibi.

Uwimanimpaye Jeanne-d’Arc, Visi Perezida w’Umutwe w’abadepite ni we wasomye uwo mwanzuro, kuri uyu wa 28 Ukwakira 2015, nyuma y’amatora yakozwe n’Abadepite.

Mu badepite bagombaga gutora, abadepite 72 batoye yego, umwe arifata, hanagarara imfabusa imwe.

Gusa ibi bisa nk’ibyatunguye abadepite bamwe nyuma yo kumva uyu mwanzuro.

Depite Gatabazi yagize ati “Manda iravuga imyaka 5 yongerwa rimwe, ibisubizo by’abaturage biragaraga mu ngingo zisoza za Perezida wa Repubulika, icyo mbaza kuki bavuye ku myaka 7 kandi yari yaraganiriweho cyane, kandi byari bifite ibisobanuro, aho gahunda za leta z’iterambere zagombaga gushakirwa ubushobozi mu myaka 7? Yego ni uguhuza n’Akarere ariko ndagira ngo menye impamvu.”

Kuri iki kibazo, Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite Uwimpaye yagize ati “Inama y’abaperezida yaricaye ndetse n’inama yari ishinzwe kunganira inteko, ducukumbura ku bitekerezo byatanzwe n’Abanyarwanda, tureba n’ahandi cyane cyane mu karere uburyo ibijyanye na manda za Perezoda bimeze.”

Akomeza agira ati “Tugendeye kandi ku cyari cyaratumye hajyaho imyaka 7, dusanga ubu aho u Rwanda rugeze tugomba kuzihuza no mu karere aho usanga ari imyaka 5, twanagendeye ku baturage wasangaga bavuga imyaka itanu, ine cyangwa itandatu ariko twe twagize imyaka itanu, ishobora kongera kwiyamamarizwa rimwe.”

Nubwo bimeze gutya, bimwe mu bitekerezo by’abaturage byakunze kumvikanisha bashaka ko umukuru w’Igihugu yayobora ubuzima bwose, cyane cyane bagendeye ku byo Perezida Kagame bavuga ko amaze kugeza ku Rwanda.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd