Gacinya chance Denny, Perezida w'ikipe ya rayon sport Fc, kumugoroba wo ku cyumweru tariki ya 26 gashyantare 2017, yinjiye mu itsinda ry'abafana b'iyi kipe ryitwa March generation fan club, yakirwa nk'umufana mushya mu nteko rusange yari yateranye.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 17031 | Kuya 02-27-2017 13:25



Ubwo yitabiraga inama rusange y'abanyamuryango ba fan club march generation ku cyumweru, Gacinya chance Denny, yagejejweho zimwe mu ngamba zayo maze nawe aza kwishimira intego n'icyerekezo cy'iyi fan club, bituma avuga ko yakozweho, bimutera kumva nawe akwiye kugira fan club abarizwamo, akaba yarahise ahitamo kwifatanya nabo. 
Gacinya chance Denny yavuze ko  abanyamuryango ba fan club march generation bakunda umuryango n'ikipe bityo bagakora bahuje imbaraga. 
yagize ati :  
nkunda ishyaka n'ubwitange bagira, n'imbaraga bakorana, kubera ubu bushake tuzafatanya, tuzagera kuri byinshi ". 
Umuyobozi wa march generation fan club, Mike Martin Runigababisha yavuze ko yishimiye kugira umunyamuryango nka Gacinya, ati : 
" ni ikintu gishimishije kandi bizatuma n'abandi bagira ishyaka ry'uko buri mu rayon akwiye kugira Address abarirwamo muri fan club, Gacinya agiye mu kiciro cy'abatanga umusanzu wa mafaranga y'u Rwanda ibihumbi mirongo 50.000 mu kwezi, ikidushimishije ni uko atanze urugero rwiza kubandi ".   
Iyi fan club yijeje umunyamuryango mushya ubufatanye mu mikino yose ihari bagakomeza kwitwara neza kandi bemeranya ko Igihe kigeze umufana wese akamenya uruhare rwose ku ikipe ye.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd