Perezida wa Djibouti Ismaïl Omar Guelleh ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda ruzamara iminsi ibiri aho biteganyijwe ko agirana ibiganiro n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame agasura n’ibindi bikorwa by’iterambere binyuranye.

 

By Ubwanditsi | Views : 21903 | Kuya 03-04-2016 10:50



Uyu mukuru w’igihugu watangiye uruzinduko rwe kuri uyu wa Gatanu araza gusura agace k’inganda kazwi nka Special Economic Zone, ndetse ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu yakirwe na Perezida Kagame muri Kigali Serena Hotel.

Ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano wihariye mu by’ubucuruzi dore ko tariki ya 20 Werurwe mu 2013, Djibouti yahaye u Rwanda ubutaka bungana na hegitare 20 buri ku byambu by’icyo gihugu kugira ngo u Rwanda rubashe koroherwa n’ubuhahirane.

Djibouti ni igihugu giherereye mu ihembe rya Afurika. Kugera mu 2013 yari ituwe n’abaturage 872,932.

Ismaïl Omar Guelleh w’imyaka 68 ari kuyobora iki gihugu kuva mu 1999 aho yatoranyijwe muri uwo mwaka bwa mbere ngo asimbure nyirarume Hassan Gouled Aptidon.

Perezida wa Djibouti Ismaïl Omar Guelleh uri mu Rwanda




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd