Perezida Barack Obama wa Leta zunze ubumwe z’Amerika kuri uyu wa gatanu tariki ya 02 Nzeli niho yahagurutse ku kibuga cy’indege cy’i Honolulu, muri reta ya Hawaii, yerekeza mu mujyi wa Hangzhou, mu gihugu cy'Ubushinwa, aho azahurira n’abandi bakuru b’ibihugu bikomeye bigize umuryango wa G20.

 

By Umutoni Solange | Views : 9156 | Kuya 09-03-2016 16:58



Iyi nama igamije kurebera hamwe uko bafatanya mu guhangana n'ibibazo byugarije  isi, birimo ibikorwa by' iterabwoba hamwe n’ibibazo by’impunzi n’abimukira.

Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu aribwo Perezida Barack Obama abonana n’umukuru w’igihugu cy’Ubushinwa, Xi Jinping mbere y'uko inama itangira.

    Perezida Obama i Honolulu muri reta ya Hawaii, mbere yo kwerekeza mu nama ya G20

Nyuma y’iyi nama iba kuri icyi cyumweru no kuwa mbere, Perezida Obama azakomereza urugendo mu gihugu cya Laos, mu zindi nama ebyiri, iy’abakuru b’ibihugu bya Aziya y’amajyepfo, n’iyindi y’ibihugu byo mu burasirazuba bwa Aziya.

Izi nama zizaba kuva ku wa kabiri kugera ku wa kane.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd