Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Barack Obama, yasabye ko mu buryo bwihuse hafatwa ingamba zikomeye hashakishwa urukingo n'umuti bya virusi ya Zika ikomeje gukwirakwizwa n'imibu.

 

By Muhire Norbert | Views : 16317 | Kuya 01-27-2016 10:13



Iyi virusi iterwa n'imibu ituma ubuzima bw'umuntu buba nabi cyane aho n'umwana w'uwahuye nayo avuka afite umutwe muto cyane.

Perezida Obama akaba afite impungenge ko iyi virusi yakwirakwira no muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu gihe cy'ubushyuhe.

Virusi ya Zika isakazwa n’imibu yo mu bwoko bwa Aedes iruma abantu ikabateramo ubwo bwandu.

Inkomoko y’uwo mubu yavumbuwe bwa mbere mu maraso y’inkende yabaga mu ishyamba ryitwa Zika mu gihugu cya Uganda mu 1947, mbere yo kugaragara mu mibu myinshi yapimwe iturutse muri iryo shyamba mu mwaka wa 1948. Hanyuma iza kuboneka mu bantu mu gihugu cya Nigeria muri 1958.

                                                Imibu isakaza virusi ya Zika

Mu bimenyetso bigaragaza uwanduye iyo virusi harimo kugira umuriro udakabije ( uri munsi ya 38.5˚C) ndetse no kwishimagura,gusesa uruheri umubiri wose,kuribwa inyama z’umubiri, kubyimba ibiganza cyangwa ibirenge, kurwara umutwe ukabije,kugira uburyaryate no gutukura kw’amaso.

Ibimenyetso byayo bikaba bishobora kugaragara k’uwayanduye nyuma y’iminsi itarenze icyumweru.

Kugeza magingo aya, urukingo rw’aka gakoko cyangwa umuti uvura uwakanduye ntibiraboneka,uretse gutera umuti wica udukoko no gukuraho ibiziba bituma imibu yororoka.

Iyi virusi ikaba imaze gukwirakwira henshi muri Afurika, Amajyepfo ya Aziya no mu birwa byo mu Nyanja ya Pacifique.

Kubera iyi virusi ikomeje gukwirakwira hirya no hino ku isi, CDC irasaba abantu cyane cyane abakora ingendo mu mahanga kwirinda kwandura iyo virusi bambara amashati y’amaboko maremare n’amapantaro , baguma ahari ibyuma bizana amahumbezi ( air conditioners),kandi bagatera umuti wica udukoko.

Bitewe n’uko uyu mubu wo mu bwoko bwa Aedes ukunda kuruma abantu ku manywa,abaryama ku manywa cyane cyane abana ,abarwayi cyangwa abasaza barasabwa gukoresha inzitiramibu kugira ngo birinde.




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd