Nyuma yo kudakunda kwerura ngo ashinje u Rwanda, Perezida w’u Burundi ,Nkurunziza yareze u Rwanda  ku Munyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki-moom avuga ko rubanira abarundi nabi  ndetse yemeza ko hari ibimenyetso afite.

 

By Habineza Gabriel | Views : 28392 | Kuya 02-23-2016 12:00



Nyuma yo kugirana ibiganiro  na Ban Ki-moon, Perezida Nkurunziza yavuze ko anejejwe cyane no kubona Ban Ki-moon agendereye Uburundi kandi ngo leta ayoboye na ONU bahuza ku bikeneye gukorwa biciye mu biganiro.

Mu ibiganiro byabo  bagarutse ko bindi bibazo byo mu karere aho babwiye Ban Ki Moon ko igihugu cy'u Urwanda kibaniye u Burundi nabi  ati''kitubaniye nabi, twavuze ko dufise ibimenyetso, ivyemezo, n'uko badufasha n'aho nyene kugira iyo nyifato bayireke, abanyarwanda n'abarundi tubane neza nk'uko vyamye kuva kera''.

Muri  ibi biganiro kandi  hakaba hemejwe ko abantu 2000 bagiye gufungurwa mu Burundi aho Prezida Pierre Nkurunziza yiyemeje kandi kugira ibiganiro bitagize umuntu numwe bikumira nk’uko bitangazwa na BBC dukesha iyi nkuru.

Uku gushinja u Rwanda kwa Perezida Nkurunziza  bikaba bihabanye kuri n’ijambo aherutse kuvugira imbere yimbaga y’abantu mu Ntara ya Cibitoke mu mpera z’icyumweru gishize, Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi Petero Nkurunziza yavuze ijambo yamagana abatuka u Rwanda n’abayobozi barwo, barimo na Perezida Kagame. Nkurunziza avuga ko imyigaragambyo imaze iminsi ikorwa mu bice byose by’igihugu atari uburyo bwo gucana umubano n’ibindi bihugu, ahubwo ngo hari ababyihisha inyuma bagatangaza cyangwa bakandika inzandiko zituka u Rwanda, Leta y’u Burundi itabizi bityo ngo bakwiye guhanwa.

Perezida Nkurunziza yavuze ati“Muri iyi myigaragambyo mumazemo iminsi mwerekana akababaro mufite cyane cyane biturutse ku gihugu gituranyi cy’u Rwanda ; hari abandi tutazi babyihishemo bandika amagambo atuka Abanyarwanda...” Yakomeje agira ati “Nk’uko mubizi ni imyigaragambyo yahamagariwe kwamagana amabi arimo gukorerwa igihugu cyacu cy’u Burundi, nta na hamwe handitse gutuka umukuru w’ikindi gihugu. Ababikoze Imana ibababarire kandi abashinzwe umutekano n’iperereza babashake bashyikirizwe ubutabera.”

Ku ya 4 Gashyantare,2016  niho ibiro ntaramakuru by’abongereza byavuze ko bifite inyandiko zo mw’ibanga z’umuryango w’Abibumbye ONU zishinja Urwanda kwinjiza no gushyira mu barwanyi impunzi z’abarundi mu rwego rwo gukura ku butegetsi perezida w’uburundi, Pierre Nkurunziza. Uhagarariye u Rwanda muri ONU ,Eugene Gasanayavuze ko nta kintu cy’ukuri kiri muri iyo raporo.

Nyuma y’ibi birego Minisiteri  y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda  ikaba  yarashyize hanze itangazo  risaba Umurayo w’Abibumbye kwimurira  mu bindi bihugu impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda.

Ku ya 13 Gashyantare,2016 mu gihugu cy’u Burundi,abaturage  bakaba barigaragambije bamagana u Rwanda basaba ko rutakomeza kwivanga no gucura imigambi ihungabanya umutekano n’umudendezo w’u Burundi.

U Burundi bukaba bukomeje gushinja u Rwanda gucumbikira no guha imyitozo ya gisirikare ababurwanya, u Rwanda narwo rukaba rushinja u Burundi gukorana bya hafi n’umtwe w’iterabwoba wa FDLR.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd