Mu gihe umutekano ukomeje kuba mucye mu Burundi; ibintu binamaze iminsi kuva Nkurunziza yatangazwa nk’umukandida wayobora U Burundi ndetse akaza no kubitsindira mu matora, ubu Leta ya Uganda yatangaje ko Museveni agiye kongera guhuza impande zishyamiranye.

 

By Ubwanditsi | Views : 16065 | Kuya 10-22-2015 07:26



Mu gihe umutekano ukomeje kuba mucye mu Burundi; ibintu binamaze iminsi kuva Nkurunziza yatangazwa nk’umukandida wayobora U Burundi ndetse akaza no kubitsindira mu matora, ubu Leta ya Uganda yatangaje ko Museveni agiye kongera guhuza impande zishyamiranye.

Leta ya Uganda yatangaje ko Perezida Museveni azasubira guhuza impande zitavuga rumwe mu Burundi ko guhera mu Gushyingo 2015.

Umuvugizi wa Leta ya Uganda, Ofonwo Opondo yabwiye RFI ko hagiye kuba inama yo gutegura ibyo biganiro.

Yagize ati” Turi gutegura inama i Kampala kugira tunoze urutonde rw’abazatumirwa muri ibyo biganiro bya mbere zizaba abibaye kuva amatora ya perezida yaba. Kandi twizera ko uhereye ubu tuzaba tumaze kubona urutonde rwuzuye mu mpera z’Ukwakira.”

Yongeyeho ko rwo rutonde nirumara kunozwa ruzoherezwa impande zitandukanye.

Museveni agiye kugaruka guhuza impande zitavuga rumwe mu Burundi mu izina ry’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Opondo yemeje kandi ko Museveni yamaze guhura n’impande zitavuga rumwe agomba guhuza bakaba bose baremeranyije ku mpande bazaganiraho.

Ku ruhande rw’u Burundi, umuvugizi wa leta y’u Burundi Alain Aimé Nyamitwe yavuze ko yatnguwe, kuko atigeze amenyeshwa iby’ibyo biganiro.

“Nka Guverinoma y’u Burundi, nta na kimwe twamenyeshejwe ku bijyanye n’ibyo biganiro bavuga ko birimo gutegurwa. Mperutse jye ubwanjye kwihamagarira Minisitiri w’ingabo za Uganda Crispus Kiyonga kuri telefone nk’umuntu duherukanye bwa nyuma muri ibyo biganiro, ntacyo yambwiye kuri iyo lisite irimo gutegurwa. Ahubwo twumvikanye ko abanza akaza hano I Bujumbura tukagira ibyo tuganira mbere y’uko ibiganiro bitangira

Opondo yavuze ko icyiciro cya mbere cy’ibyo biganiro giteganyijwe kuzaba mu mpera z’Ugushyingo i Kampala muri Uganda, nyuma kikazabera mu Burundi nk’uko impande zombi zamaze kubyemeranywaho.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd