Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yashoje ku mugaragaro imikino ya gisirikare yahuzaga ibihugu byo mu Muryango w'Afurika y'Iburasirazuba muri Uganda kuva kuwa 16 kugeza kuwa 26 Kanama 2015. Perezida Museveni yakiriye ku meza amakipi y'Ingabo z'u Rwanda yabaye aya mbere n'abandi bose bitabiriye iyi mikino mu Ngoro ye  Munyonyo Resort Beach mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala. Umunyamabanga Mukuru w'Umuryngo w'Afurika y'iburasirazuba, Dr Richard Sezibera, Minisitiri w'Ingabo wa Uganda, Gen JejeOdongo, Abagaba Bakuru b'Ingabo bo muryango wa EAC, Abanyamabanga Bahoraho b'ibya gisirikare muri EAC n'abandi ba Nyacyubahiro nabo bitabiriye uyu muhango.

 

By Ubwanditsi | Views : 16212 | Kuya 08-27-2015 16:37



Perezida Museveni akata umutsima go yakire abashyitsi

Perezida Museveni yashimiye abitabiriye bose iyo mikino ashimangira ko imikino atari iyo kwishimisha gusa ahubwo ko ishimangira ingingo y'ubufatanye mu Muryango wa EAC. Yavuze ko intego nyamukuru y'ubufatanye ya EAC ari ugutera imbere, umutekano no kugira ijambo biruseho ku isi. Yagize ati "isoko ryo mu muryango wa EAC ridufasha guhahirana n'andi masoko". Yongeraho ko ibihugu byo mu karere bigomba gushyira hamwe bikarinda ibihungabanya umutekano w'abaturage babyo birimo iterabwoba ry'umutwe w'iterabwoba wa Al Shabab n'iyindi. Perezida Museveni yavuze kandi ko ubu buhahirane mukarere bufasha no muguhangana n'ibibazo biterwa n'imikorere mishya ya gikoloni.

U Rwanda nirwo rwatwaye igikombe cy’iyi mikino ya EAC mu mwaka wa 2015.Amakipe y’ingabo z’u Rwanda ari no muyakiriwe kumeza na Perezida wa Uganda bari kumwe n’andi makipe yo mu bihugu bya Burundi, Kenya, Tanzania na Uganda, amakipe y’u Rwanda yegukanye imidari n’ibikombe mu mikino itatu: Football, Handball na Basketball. U Rwanda kandi rwabonye umudari wa buronze mugusiganwa n’amaguru. Iyi midair yose yakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’ u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba kuwa gatatu nyuma ya saa sita mu muhango wabereye kuri Sitade Mandela, I Namboole,mu murwa mukuru Kampala. Uganda yegukanye umudari wa zahabu mu mukino w’intoki (Netball) mu bagore naho Kenya nayo itsindira umudari wa Zahabu mu gusiganwa n’amaguru haba mu bagore n’abagabo.

 Perezida wa Uganda ,Museveni n'Ingabo z'u Rwanda(RDF)

Mu muhango wo gutanga imidari ku batsinze, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa EAC, Dr Richard Sezibera yavuze ko uyu muryango umaze gutera imbere cyane mu bijyanye n’ubutwererane mu bya gisirikare bikaba bitanga icyizere mu baturage bo muri uyu muryango.

Yagize ati “Mu myaka yashize igisirikare cyari icyo gutera ubwoba mu baturage, ariko ubu igisirikare kiratera icyizere, ubwumvikane n’amahoro mubatuye EAC”.

Iyo abasirikare bakoranye,bagakinira hamwe bitanga icyizere mu baturage bacu kubyerekeranye n’ubuhahirane ndetse no mu bafatanya bikorwa bacu kuba bagira icyizere cyo kuza gushora imari mu bihugu byacu”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingabo ya Uganda  Gen Jeje Odongo yavuze ko iyi mikino ya gisirikare igomba guhora iri ku isonga kuko yubaka ubucuti mu bihugu by’Umuryango wa EAC 


Source:Minadef



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd