Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko azitabira inama y’inteko rusange ya 71 y’Umuryango w’Abibumbye izabera muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

 

By Ubwanditsi | Views : 7623 | Kuya 09-18-2016 16:38



Iyi nteko rusange y’umuryango w’abibumbye izabera New York ku cyicaro gikuru kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Nzeli 2016, aho izitabirwa n’abayobozi b’ibihugu bigera ku 193, harimo ibiyoborwa n’abami, ba Perezida na ba Minisitiri w’intebe.

Kuwa kabiri tariki ya 20 Nzeli 2016, Perezida Paul Kagame ategerejwe muri Kaminuza ya Yale iri mu mujyi wa New Haven muri leta ya Connecticut aho azatanga ikiganiro.

Kuwa 24 Nzeli, Perezida Kagame azahurira n’Abanyarwanda muri Hotel ya Marriott Marquis iri mu Mujyi wa San Francisco muri Leta ya California, muri “Rwanda Cultural Day”, aho azahuriramo n’Abanyarwanda n’inshuti zabo bagasangira ku ndangagaciro n’umuco Nyarwanda.

Mu gikorwa kizahurirana n’iyi Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, biteganyijwe ko Perezida Kagame nk’umwe mu bakuru b’ibihugu 10 barangaje imbere gahunda yo gukangurira abagabo kuzirikana ihame ry’uburinganire, HeforShe, azagaragaza raporo y’aho iki gikorwa kigeze.

Iyi Nteko Rusange ibaye mu gihe Koreya ya Ruguru ikomeje isuzuma ry’ibitwaro bya kirimbuzi, ndetse muri uku kwezi cyanageze ku nkombe z’inyanja ku ruhande rw’u Buyapani.

Intambara ikomeje gufata indi ntera muri Siriya nayo imaze guhitana ubuzima bw’abasaga 300 000, binagira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage, miliyoni z’impunzi ziva mu byabo zerekeza muri Jordaniya, Turikiya, Libani n’u Burayi.

Hari kandi ibibazo by’iterabwoba ku Isi, aho Imitwe y’Iterabwoba nka Islamic State, al-Qaida na Boko Haram, ikomeje kugarika ingogo ku migabane itandukanye, hakaza n’ibihugu bikomeje guhura n’ihindagurika ry’ikirere n’byugarijwe n’ibibazo by’umutekano na politiki, nka Yemen, u Burundi, Libya, Nigeria, Somalia na Sudani y’Epfo.

Ku kibazo cy’abimukira, Umuryango w’Abibumbye uvuga ko “Abayobozi b’Isi yose biteganyijwe ko bazatora umwanzuro wa politiki muri iyi nama, aho Loni izabona inyongera mu muryango wayo, urwego rushinzwe gukurikirana abimukira, Abayobozi b’Umuryango w’Abibumbye n’Umuryango Mpuzamahanga w’Abimukira (IOM) bazasinya amasezerano azagira IOM ikigo cyita kuri icyo kibazo muri UN.’’

Kuva kuwa Kabiri tariki 20 Nzeri kugeza kuwa Mbere w’Icyumweru gikurikira, tariki 26 Nzeri, aba bayobozi bazitabira ibiganiro ngarukamwaka ku nsanganyamatsiko y’intego zigamije iterambere rirambye (SDGs): imbaraga z’Isi yose mu guhindura Isi yacu’’, harebwa aho ingingo 17 za SDGs zemejwe mu nama ya 70 iheruka zigeze zishyirwa mu bikorwa.

Hazarebwa no kuri gahunda y’icyerekezo 2030, igizwe n’imyaka 15 ibihugu byihaye ngo Isi ibe itakirengwamo ubukene bukabije.

Kuwa Gatatu tariki 21 Nzeri, Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye izaganira ku kibazo cy’udukoko dutera indwara dukomeje kwihagararaho ku miti, bikongera ingorane ku buzima bw’abatuye Isi kandi bikanabangamira ibindi bikorwa birimo iterambere rya muntu.

Kuri uwo munsi kandi Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki Moon, azagaragaza byinshi ku masezerano ya Paris ku ihindagurika ry’ibihe, ibihugu nibura 28 byiharira 16% by’ibyuka byoherezwa mu kirere bikazashyira umukono kuri ayo masezerano yemejwe mu Ukuboza umwaka ushize.

Biteganyijwe ko Abakuru b’Ibihugu na za guverinoma bazakira indahiro ya Perezida w’Inteko Rusange ya 71 y’Umuryango w’Abibumbye, Umunya-Fuji, Peter Thomson, watowe muri Kamena asimbuye Mogens Lykketoft ukomoka muri Denmark, wayoboye Inteko Rusange ya 70.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd