Mu ruzinduko Perezida w'u Rwanda,Paul Kagame yagiriye mu karere ka Gakenke kuri uyu wa kane tariki ya 24 werurwe 2016 yijeje abaturage ko agiye guhangana n'abatinza ibikorwa byabo

 

By Muhire Norbert | Views : 16758 | Kuya 03-24-2016 11:24



Ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga akarere ka Gakenke kuri uyu wa kane,mu izina ry'abaturage,umuyobozi w'akarere ka Gakenke,Nzamwita Deoglatias,yagaragaje ibyo akarere kagezeho aboneraho gusaba umukuru w'igihugu ibyo bifuza kugirango barusheho kugera ku iterambere rirambye birimo Ishuri ry’ubumenyi ngiro n'Ikibazo cy’imihanda kuko nta raterite bagira.

   Nzamwita Deoglatias/mayor Gakenke

Perezida Kagame yavuze ko yasuye akarere ka Gakenke kugirango baganire uko bakomeza kubaka ubuzima bw’igihugu, abasaba kubakira kubyo bagezeho birinda imikorere itihuta kandi ibintu byose bihari.

Perezida Kagame wijeje abaturage ko agiye guhangana n'abatinza ibikorwa byabo yanenze abayobozi bagiye bitwarira ibikorwa by’ubworozi bw’abaturage,yongeraho ko ibigenewe abaturage biba bigomba kubageraho uko byateganyijwe kuko biba bitaragenewe abayobozi,yasabye abaturage ubwuzuzanye no gukoresha uburyo bugezweho bubongerera umusaruro.

Ku kibazo cy'umushinga w’ikibaya cya Base cyambuwe abaturage haterwa ibyatsi n’ibiti bitangiza imyaka,Perezida Kagame yasabye inzego bireba ko bagikurikirana kikabonerwa igisubizo,naho ku kibazo cy’imbuto zitinzwa ,Perezida Kagame yihanangirije abo iki kibazo kireba ko iki kibazo kidakwiye kuzajya gikomeza kuza mu bibazo byugarije igihugu.

Yijeje abaturage ko nubwo hari bimwe mu bikorwa byatinze bagiye gukora ibishoboka byose ngo bibonerwe igisubizo mu buryo bwihuse,ibyo abaturage bamusabye yabijeje ko bagiye kubikemura vuba kandi nabo bakabigiramo uruhare bafatanyije.

                 Perezida Paul Kagame asura abaturage

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 werurwe,uruzinduko rwa Perezida Paul Kagame rukomereza mu karere ka Rubavu.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd