Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare 5726 muri bo 10 bahabwa ipeti rya Brigadier General, 46 bahabwa ipeti rya Colonel naho 182 bagirwa ba Lieutenant Colonel.

 

By Ubwanditsi | Views : 17346 | Kuya 12-07-2015 05:38



Nk'uko bigaragazwa n’itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ingabo, rishyizweho umukono n’umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita, abasirikare bamwe b’u Rwanda bazamuwe mu ntera mu buryo bukurikira.

Abahawe ipeti rya Brigadier General

(1) Col John Gashaija Bagirigomwa

(2) Col Emmanuel Ndahiro

(3) Col Denis Rutaha

(4) Col Ephrem Rurangwa

(5) Col Eugene Nkubito

(6) Col Jean Damascene Sekamana

(7) Col Chris Murari

(8) Col Didas Ndahiro

(9) Col Firmin Bayingana

(10) Col Evariste Murenzi

b. 46 bari ba Lieutenant Colonel bagizwe ba Colonel

c. 182 bari ba Major bagizwe ba Lieutenant Colonel

d. 685 bari ba Captain bagizwe ba Major

e. 1018 bari ba Lieutenant bagizwe ba Captain

f. Bane bari bafite ipeti rya Second Lieutenants bagizwe ba Captain

g. Batatu bari abaganga (Medical Doctors) bahawe ipeti rya Captain

h. Babiri bari bafite ipeti rya Second Lieutenant bagizwe ba Lieutenant

j. Barindwi bari bafite ipeti rya Sergeant Major bahawe ipeti rya to Warrant Officer Two

k. 39 bari ba Staff Sergeants bagizwe ba Sergeant Major

l. Umwe wari Sergeant yagizwe Sergeant Major

m. 20 bari bafite ipeti rya Sergeant bahawe ipeti rya Staff Sergeant

n. 272 bari bafite ipeti rya Corporal bagizwe ba Sergeant

o. 3437 bari bafite ipeti rya Private bagizwe ba Corporal


Perezida Kagame ubwo yashyiraga mu rwego rw’abofisiye abasirikare 528 tariki ya 26 Kamena 2015



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd