Ubwo yasozaga amahugurwa y’abasirikare bagera kuri 478 baherewe ipeti rya sous lieutenant mu kigo cya gisirikare cya Gako mu karere ka Bugesera kuri uyu wa kane tariki ya 23 gashyantare 2017, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yabasabye kurinda ubusugire bw’igihugu.

 

By Muhire Norbert | Views : 8484 | Kuya 02-23-2017 22:27



Aba basirikare uko ari 478 basoje aya mahugurwa bakubiye mu byiciro 3: Ikiciro cya 1 kigizwe n’inyigisho z’umwaka 1 kikaba cyari kigizwe n’abanyeshuri 454, ikiciro cya 2 kigizwe n’aba ofisiye bigiye mu mashuri ya gisirikare yo mu karere no hanze yako, 4 bigiye mu gihugu cya Kenya, 3 muri Tanzania, 2 muri leta zunze ubumwe z’Amerika, na 2 bigiye mu gihugu cy’ububiligi. Ikiciro cya 3 kigizwe n’abandi 13 bize ibijyanye no gutwara kajugujugu za gisirikare.

Umuyobozi w’ishuri rya Gisirikare rya Gako, Col Mpaka, yavuze ko aba basore n’inkumi basoje aya mahugurwa, bagaragaje ubushobozi bwabo bw’umubiri n’ubw’ibitekerezo, aho inyigisho bahawe zigamije guhindura imyitwarire, kandi ubunyamwuga n’ubumenyi bwo mu ishuri byagezweho.

Col Mpaka yakomeje agira ati:

Bahawe inyigisho zizabafasha kuzuza inshingano bazahabwa, ubumenyi bahawe buzabafasha kurengera ubusugire bw’igihugu cyacu no kugarura amahoro n’umutekano aho bazitabazwa hose, batojwe indangagaciro z’ingabo z’u Rwanda”.

Perezida wa repubulika akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yasabye abasirikare bagizwe aba ofisiye kubaka igihugu no kurinda ibyo igihugu cyubaka kuko  biri mu bikubiye mu byo bize kandi batezweho bijyanye n’igihe isi yerekezamo aho itera imbere mu bukungu, igisirikare n’ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yagarutse ku mateka aho yagize ati:

Dufite Amateka twihariye n’ayo dusangiye n’abandi, dufite amateka adufasha kwiyubaka no guha umurongo igihugu cyacu, ingabo za RDF ntizigarukira mu kurinda igihugu mu buryo bwa gisirikare gusa, ahubwo zigira n’uruhare no mu bikorwa by’abaturage, mugomba rero kurinda ubusugire bw’igihugu ariko gifite abakirimo”.

Muri uyu muhango waranzwe n’imyiyereko ya gisirikare n’akarasisi, hanahembwe kandi abanyeshuri 3 bitwaye neza kurusha abandi.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd