Nyuma y'uko hari hamaze iminsi hacicikana amakuru avuga ko  ibihugu bitandukanya harimo n'u Rwanda  bigiye kohereza ingabo mu Burundi guhosha ubwicanyi  n'akaduruvayi  bikomeje guca ibintu ,Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rutazohereza ingabo zarwo mu Burundi mu butumwa bwa Afurika Yunze Ubumwe bwo kugarura amahoro no kubungabunga umutekano muri iki gihugu.

 

By Habineza Gabby | Views : 31500 | Kuya 12-23-2015 03:55



Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda nta bushobozi burenze rufite bwo gufasha abantu batanifuza ubufasha.

Yagize ati: Dufite ingabo zihagije zo kohereza kubungabunga amahoro ahariho hose ku isi no kurinda igihugu cyacu, ariko ntago tuzagira uruhare muri biriya”.

Ibi perezida Kagame akaba yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri nyuma ya saa sita, aho yakomeje avuga ko inkunga u Rwanda ruzaha u Burundi mu kugarura ituze itazaba ari iya gisirikare, kandi nabwo ngo yatangwa ariko isabwe.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame / Ifoto: Village Urugwiro

Igihugu cy’u Burundi kimaze amezi agera ku 8 kiri mu makimbirane hagati y’abatavuga rumwe na leta n’inzego z’umutekano, amakimbirane yatangiye muri Mata ubwo perezida Nkurunziza yatangazaga ko agomba kwiyamamariza indi manda.

Afurika Yunze Ubumwe iherutse gutangaza ko hagomba koherezwa ingabo mpuzamahanga zo kugarura ituze no kurinda abaturage mu Burundi, ariko ibi leta y’u Burundi yabiteye utwatsi ivuga ko nta ngabo mpuzamahanga zikenewe muri iki gihugu kuko ingabo zacyo zishoboye akazi kazo.

Avuga ku kibazo cy’uko u Rwanda rwaba ruha intwaro abarwanya ubutegetsi mu Burundi, perezida Kagame yavuze ko ibyo bivugwa ku mpamvu za politiki ariko nta kimenyetso na kimwe gifatika cyagaragazwa.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko yavuze ku bibera I Burundi kuko ubuzima bwa benshi buri kubigenderamo, kandi ngo bikaba bishobora gukora no ku Rwanda. Yongeyeho ko mu buryo bumwe cyangwa ubundi ibibazo biri mu Burundi n’u Rwanda rugerwaho n’ingaruka kubw’ibyo akaba yaragombaga kugira icyo avuga nk’uko Chimpreports dukesha iyi nkuru ivuga.

Umukuru w’igihugu yanavuze ko guverinoma y’u Rwanda yavuganye n’iy’u Burundi ikavuga ko nta kibazo kiri mu Burundi nyamara hari impunzi zahunze igihugu. Ngo kutabona rero iki kibazo nicyo kibazo ahubwo.

Tubibutse ko u Rwanda rwonyine rucumbikiye impunzi z’Abarundi zisaga 70,000.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd