Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakuriye inzira ku murima    Leta Zunze za Amerika, zababajwe no kuba Abanyarwanda baravuguruye itegeko nshinga, no kuba yaratangaje ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda muri manda ya gatatu.

 

By Habineza Gabbby | Views : 26796 | Kuya 01-05-2016 04:38



Nyuma y’uko umukuru w’igihugu ku ya 1 Mutarama atangaje ko yemeye kuziyamamariza manda ya gatatu mu 2017 nk’uko Abanyarwanda bari babimusabye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje ko zibabajwe no kuba harabayeho referandumu yo guhindura itegeko nshinga.

Iki gihugu kandi cyashinje Leta y’u Rwanda kubangamira abatavuga rumwe ndetse cyemeza ko umukuru w’igihugu ashaka kwizirika ku butegetsi.

Mu butumwa yatanze abinyujije kuri Twitter, perezida Kagame yagaragaje ko ntawe ukwiye no “kubabazwa n’amahitamo y’abaturage .

Ati” Ngo byabatunguye? Nk’amahitamo y’abaturage n’ubuyobozi? Uhhm… uhhm …birababaje!!! Nijeje ko tutagambiriye kugira uwo dutungura, by’umwihariko twebwe ubwacu.

Yunzemo ati” Africa ifite ibibazo, ubukene, ibyorezo, imiyoborere, ikoranabuhanga… n’ibindi n’ibindi. Ntibizakemuka ku buryo bworoshye n’ikiri inyuma y’iyo myitwarire yo “gutungurwa gukomeye”

Ubutumwa bwa Perezida Kagame kuri Twitter



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd