Nyuma y’aho ubutabera bw’u Bwongereza bufashe icyemezo cyo kurekura Lt. Gen. Karenzi Karake akagaruka mu Rwanda, Perezida Kagame yashimiye buri wese wamubaye hafi.

 

By Ubwanditsi | Views : 9870 | Kuya 08-11-2015 06:58



Nyuma y’aho ubutabera bw’u Bwongereza bufashe icyemezo cyo kurekura Lt. Gen. Karenzi Karake akagaruka mu Rwanda, Perezida Kagame yashimiye buri wese wamubaye hafi.

Umukuru w’Igihugu abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kanama 2015, yabanje kugira ati "Ukuri guhora ari ukuri… gutegereza igihe nyacyo kukigaragaza!”

Nyuma y’aho gato Perezida Paul Kagame yongeye yandika agira ati "Ndashimira ikipe y’abunganizi mu by’amategeko bataruhukaga, inshuti ndetse n’ubumwe bw’Abanyarwanda butajegajezwa.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’ubutasi rw’u Rwanda, Lt. Gen. Emmanuel Karenzi Karake yatawe muri yombi mu Bwongereza ku mpamvu zifitanye isano n’impapuro zisaba itabwa muri yombi rya bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda bagera kuri 40 zatanzwe n’ubutabera bwa Espagne mu 2008.

Urukiko rwo mu Bwongereza rwari rwatse ingwate ya miliyari y’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo Gen. Karenzi akurwe muri gereza ariko abe agumye mu Bwongereza, none rwafashe icyemezo cy’uko arekurwa ndetse rumuhanaguraho ibyo aregwa kuko ngo bitari mu byo u Bwongereza buburanisha mu bijyanye no guhererekanya abakurikiranweho ibyaha.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd