Perezida Paul Kagame yoherereje mugenzi we wa Uganda ubutumwa bw’ishimwe amushimira ko yatsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 18 Gashyantare 2016.

 

By Ubwanditsi | Views : 29358 | Kuya 02-23-2016 06:11



Abandi boherereje ubutumwa Perezida Museveni ni Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, Uhuru Kenyatta wa Kenya, Vladimir Putin w’u Burusiya n’abandi nk’uko tubikesha Chimpreports.

Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yabwiye Museveni ko “intsinzi ye ari ikimenyetso cy’icyizere abaturage bafitiye ubushobozi bwe mu rugamba rw’iterambere n’impinduka mu bukungu.”

Perezida Kagame yasoje ubutumwa bwe amwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo yatorewe anamwizeza ko u Rwanda rwiteguye kongera imbaraga mu mubano w’ibihugu byombi usanzwe ari mwiza.

Yoweri Kaguta Museveni yatsinze amatora ya Perezida ku majwi 60.7%.




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd