Inama nkuru ya 14 y’umuryango FPR-Inkotanyi yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 ukuboza 2019 ku kicaro gikuru cy’umuryango i Rusororo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, Perezida w’u Rwanda Paul kagame akaba n’umuyobozi mukuru wa FPR Inkotanyi yagaragaje impungenge z’uko hari abazibaza ko ibyo FPR yaharaniye byahindutse.

 

By Ubwanditsi | Views : 4620 | Kuya 12-21-2019 20:39



Ishyaka FPR Inkotanyi niryo riyoboye u Rwanda kuva mu mwaka w’i 1994, uyu muryango wari warihaye intego remezo zigera ku icyenda:

1. Kugarura Ubumwe bw’Abanyarwanda

2. Kubumbatira ubusugire bw’Igihugu n’umutekano w’abantu n’ibintu

3. Kubaka ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi

4. Kubaka ubukungu bushingiye ku mutungo bwite w’Igihugu

5. Guca umuco wa ruswa, gutonesha, imicungire mibi y’umutungo w’Igihugu n’izindi ngeso zijyanye nabyo

6. Kuzamura imibereho myiza y’Abaturage

7. Guca burundu impamvu zose zitera ubuhunzi no gucyura impunzi

8. Guharanira umubano hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu ushingiye ku bwubahane, ubufatanye n’ubuhahirane

9. Kurwanya jenosode n’ingengabitekerezo yayo.

Umuyobozi mukuru w’umuryango FPR Inkotanyi, Paul kagame kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 ukuboza yagaragaje impungenge z’uko hari abazibaza ko ibyo FPR yaharaniye byahindutse.

Icyo twifuza ni ukugira ngo ari ababanje ari n’abariho ubu hatazagira uwibaza uti ariko byabindi twaharaniye, twarwaniye, twatangiye ubuzima bwacu aho bigeze ko mbona byahinduye isura?! Ko bitakiri bya bindi?! ni mwe mugomba kubisubiza!mwebwe abayobozi yaba ababanje mbere cyangwa mwebwe, uko urugendo rwatangiye abantu baravugaga ngo ariko turashaka uru Rwanda rwacu, abari bararubuze kurubona, abari barurimo nabi kurubamo neza, abari baragize imico yo kumva ko kwiba, gusahura, kurobanura abanyarwanda kubera amadini, ubwoko, abato, abakuru, icyo aricyo cyose bigomba guhinduka ntibikwiye ko hari uwicwa n’agahinda avuga ko ibyo abona ataribyo barwaniye byahindutse bite, niyo nshingano dufite nk’abayobozi, n’iyo nshingano dufite nka FPR”. Ntibikwiye kurangirira mu ndirimo kuko abapfuye n’abakiriho nibyo baharaniye”.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd