Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ,Kagame Paul ntiyumva uburyo umuntu asoza Kaminuza akabura akazi kuko  ngo  umuntu yakagombye kujya yiga  amasomo runaka  amaze  kureba akamaro afitiye igihugu cyane ndetse n’icyo azamumarira  mu buzima busanzwe.

 

By Habineza Gabby | Views : 17934 | Kuya 09-14-2015 12:29



Ibi Umukuru w’igihugu akaba yabitangaje kuri uyu wa Mbere taliki ya 14 Nzeri,2015 ubwo Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda cyashiraga ahagaragara ibikubiye  mu ibarura ry’imyaka ine  ku bijyanye n’imibereho y’ingo ku nshuro ya kane mu Rwanda.

Yongeyeho ko nubwo  iri barura ryagaragaje ko  igihugu gitera imbere ryakagombye guha abanyarwanda icyerekezo cyo gukora  neza kurushaho  aho gutuma bicara  bagatuza bakumva ko bageze iyo bajya.

Yibukije kandi  abayobozi b’amashuri yisumbuye,amakuru ndetse na za Kaminuza ko  hajya hatangwa amasomo yibanda cyane cyane ku kwihangira imirimo kugirango abiga muri aya mashuri bajye barangiza bafite ububasha bwo kugira icyo bigezaho ndetse bakaba banakigeza ku bandi .

Ni ku nshuro ya kane hashyizwe ahagaragara  ibyavuye mu ibarura rusange uhereye kuva mu mwaka  wa 2001 muri rusange ibikubiyemo bikaba bigaragaza intambwe  u Rwanda rukomeje gutera cyane cyane  mu iterambere rishingiye  mu guha serivise cyangwa mu kuzamura umuturage wo hasi  kuko uhereye  mu  mwaka wa 2011 ukageza mu mwaka wa  2014  ari naho ubu bushakashatsi bwibanze bigaragaza ko  ubukene bwagabanyutseho ku kigereranyo cya 5.5%.

Ikindi kigaragara mu byavuye muri iri barura  ni uko  mu nzego zitandukanye haba mu iterambere ry’ubukungu ndetse n’iry’umuntu ku giti cye ibintu byagiye bizamuka neza aho ubu  1/3 cy’abaturage batuye u Rwanda bivugwa ko ari abakene  batunze telefone zigendanwa .

Ikindi kigaragaza  iri terambere ni uko ufatiye  ku ntego z’ikinyagihumbi u Rwanda ruri mu ubihugu bikomeje gushyira mu bikorwa izi ntego ndetse urebye mu myaka 14 ishize  ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kuzamuka neza aho bwikubye inshuro enye.




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd