Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 jenoside yakorewe abatutsi watangirijwe ku rwibutso rwa kigali ruri ku Gisozi,Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na John Pembe Magufuri wa Tanzania bifatanyije n’abanyarwanda kwibuka abazize jenoside.

 

By Muhire Norbert | Views : 18627 | Kuya 04-08-2016 06:45



Usibye aba bakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Tanzania,Perezida Paul Kagame na Magufuri bari baherekejwe n’abagore babo,uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu cy’u Rwanda,abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda,abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’izindi nzego zitandukanye.

Perezida Paul Kagame na perezida Magufuri bunamiye kandi bashyira indabo kumva zishyinguyemo abantu basaga Ibihumbi 259 mu rwibutso rwa kigali ruri ku Gisozi.

Dr.Jean Damascene Bizimana umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG ikiganiro yatanze kijyanye n’insanganyamatsiko« Twibuke jenoside yakorewe abatutsi  turwanya ingengabitekerezo ya jenoside »yagaragaje igisobanuro cya jenoside,avuga amateka y’u Rwanda yashingiye ku ivangura kugeza kuri jenoside yakorewe abatutsi.

Dr. Bizimana yavuze ko Repubulika ya 1 n’iya 2 ntibarwanyije ivangura ahubwo byararishimangiye,hakozwe urutonde rw’amazina yabagombaga kwicwa kandi hatozwa umutwe w’interahamwe kandi bifatanya n’ibihugu by’amahanga.

Yanagarutse ku ruhare rw’amahanga mu guhakana no gupfabya jenoside yakorewe abatutsi aho yagarutse cyane ku ruhare rw’ubufaransa muri jenoside yakorewe abatutsi.

Ubushakashatsi bwagaragajwe na CNLG bwerekanye ko ingengabitekerezo ya jenoside yagabanutse mu Rwanda kugera ku gipimo cya 84%,aho buri wese asabwe kugira uruhare mu kuyirwanya.

            Perezida wa Tanzania Magufuri n'umugore we bashyira indabo ku mva

       Perezida Kagame,Ange Kagame na Jeannette Kagame bashyira indabo ku mva

                     Perezida Kagame na Perezida Magufuri bacana urumuri rw'icyizere 


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd