Mu muhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza wabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 10/10/2016, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagarutse ku mpinduka zakozwe mu bugenzacyaha, avuga ko zigamije gufasha inzego zavuguruwe gutanga umusaruro wisumbuye uwo zari zisanzwe zitanga, kandi ko uzagaragarira mu gutanga serivise mu buryo bunoze.

 

By Ubwanditsi | Views : 5943 | Kuya 10-11-2016 13:05



Inama y’Abaminisitiri yo ku iyariki ya 10 Kanama,2015 yemeje ivugurura ry’Inzego za Polisi y’Igihugu n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa. 

Iri vugururwa ryatumye ishami rya polisi y’igihugu rishinzwe ubugenzacyaha (CID) rigirwa ikigo cyigenga gishinzwe iperereza (Rwanda Investigation Bureau) ndetse hashyirwaho Ikigo cy’igihugu gishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko (Rwanda Law Enforcement Academy). 

Iyi nama y’abaminisitiri yanzuye ko izi nzego zose zigomba kureberwa na minisiteri y’ubutabera.

Mu muhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza wabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 10/10/2016, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yagarutse kuri izi mpinduka, avuga ko zigamije gufasha inzego zavuguruwe gutanga umusaruro wisumbuye uwo zari zisanzwe zitanga, kandi ko uzagaragarira mu gutanga serivise mu buryo bunoze.

Yagize ati “Guhuza inzego bifasha mu gusubiza mu buryo bunoze ibyo abaturage ndetse n’amahanga aba ateze ku Rwanda mu kubahiriza amategeko, uburyo bushya bwo kwakira ibirego bugomba kwihutishwa kandi bugakora neza mu kunoza itangwa rya Serivise’’

Perezida Kagame avuga ko kugira ngo ibi bizashoboke, bisaba ko abakora mu rwego rw’ubucamanza bagomba gukomeza kubaka ubunyangamugayo no gukorana umurava akazi kabo ka buri munsi kugirango abaturage bakomeze kubagirira icyizere babafitiye.

Perezida Kagame asanga ubumenyi n’ubunararibonye byonyine bidahagije, ahubwo bagomba guhora bashaka kunoza ibyo bafite mu mitima yabo.

Perezida Kagame ati “Mugomba kumenya uburyo mukoresha ubumenyi n’ubunararibonye mu gutanga ubutabera nyabwo’’ 

          Perezida Kagame n'abandi bayobozi hatangizwa Umwaka w'Ubucamanza


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd