Muriiki cyumweru perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame  yagiriye uruzinduko mu ntara y’uburengerazubamu turere twa Rusizi na Nyamasheke, nubwo hari bamwe mu baturage bamwakirijeamashyi n’impundu, hari abandi benshibamwakirije ibibazo by’akarengane .

 

By Eden Kabakura | Views : 17934 | Kuya 07-08-2015 13:26



Abayobozibo mu nzego z’ibanze nibo bahagarariye Perezida mu Turere n’Imirenge, ahaumuntu akaba yakwibaza impamvu bamuhagararira kandi akarenga akaba ariwe uzagukemura ibibazo bakagombye kuba barakemuye, cyane ko iyo umuturage atanze ikibazo ntakindi Perezida yongeraho uretse kubaza inzego zibishinzwe icyo bukiziho nicyobagikozeho, ubundi agategeka ko icyo kibazo ubuyobozi bugomba kugikurikiranakandi  kigakemuka vuba. Akenshi usanga ubuyobozibwari buzi ikibazo gihangayikishije ubaza perezida ariko ntacyo bwagikozeho.

Mpereyeku rugero rwa hafi ubwo perezida Kagame yasuraga abaturage ba Rusizi bamugaragarijeikibazo cy’intambi zituritswa zikabasenyera amazu ndetse kikaba cyanatera ababyeyibatwite kuba babyara abana bafite ibibazo . icyagaragaye ni uko ubuyobozi buzineza icyo kibazo ariko washaka impamvu kidakemurwa ngo abaturage bahabweingurane bityo batuzwe ahantu hadafite ikibazo bikakuyobera!

Ikindikibazo gikunda kugarukwaho ni cyaba rwiyemezamirimo bakoresha abaturagentibabahembe, iki kibazo kimaze kuba nk’indirimbo mu matwi ya Perezida Kagameimbere y’abaturage, kuko akarere agezemo kose abaturage bakimugezaho , umuntu akibaza ukuntu umuntu ahabwa isoko n’Akarerecyangwa Umurenge akishyurwa yarangiza akagenda atishyuye abo yakoresheje . Igitangajeni uko iyo abayobozi bisobanura bakunze kwisobanura bavuga ko ikibazo batangiyekugikurikirana kandi kikaba kigiye gukemuka, ariko ibi bikagaragara nko gushakakwikura imbere ya Perezida kuko bibaye ukuri abayobozi ntibakagombye kwibutswagukemura ibibazo ari uko Perezida yabasuye.

Bayobozinimumenye inshingano zanyu , mubyukuri  izo ntebe mwicayemo  ni abaturage bazibashyiramo . Ese mwibaza abobaturage mwirirwa musiragiza ko aribo batabayeho mwakora iki? Buri wese yakagombye kujya yubahiriza inshingano zekandi ku gihe . Ese mama ko nzi yuko hari aba Perezida benshi batajya bikozaiyo mu byaro kwa rubanda rugufi bibaye hano iwacu Perezida akigumira mu Rugwiroabo baturage  bazava kuri iyo ngoyiy’akarengane ryari? Bibiliya iratubwira ngo“umwungeri mwiza ni umenya intama ze.”“ nanjye nti “intama zanyu ni abobaturage mushinzwe kuyobora ari nayo mpamvu mugomba gukemura ibibazo byabo nezakandi ku gihe.”



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd