Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yayoboye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro,  Ihuriro Mpuzamahanga ry’Itangazo  rya Kigali(Kigali International  Conference Declaration) ry’iminsi 3 , ryaritabiriwe n’abantu 103 bakomotse mu bihugu 30 byo muri Afurika, rikaba rifite intero igira iti:” Urubuga rw’ Inzego zishinzwe umutekano muri Afurika mu guhashya ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore.” Wabaye kuri uyu wa kabiri taliki ya 18 Nyakanga 2015, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

 

By Ubwanditsi | Views : 11529 | Kuya 08-19-2015 06:46



Ni umuhango wayobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ari nawe wari umushyitsi mukuru , hari kandi Bwana Lamine Manneh, uhagarariye Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye Loni na Madamu Letty Chiwara uhagarariye UN Women muri Afurika. 

Perezida  Kagame  asaba  abashinzwe umutekano muri Afurika gushyira imbere kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n'abakobwa

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu ijambo rye,yavuze ko  ihohoterwa ari imbogamizi ku iterambere rya Afurika n’isi muri rusange, ko ntawe ukwiye kwinubira cyangwa kujya impaka ku birebana no kurinda  ihohoterwa abakobwa n’abagore.

Yavuze ko inzego zishinzwe umutekano zo mu Rwanda zifitiwe ikizere n’abaturage ibyo kandi bigaha agaciro buri muturage harimo n’igitsinagore, ibi bikaba byaragezweho hakoreshejwe imbaraga kandi hashyizweho inzego ziha umwanya igitsinagore mu kugira uruhare ku buzima bw’igihugu.

Yagize ati:” Uburinganire bw’ibitsina byombi ni inkingi ya demokarasi, ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore rigira ingaruka kuri bo nyirizina, ku miryango  yabo no ku muryango mugari muri rusange, iyo ritarwanyijwe risubiza inyuma igihugu, ibi rero nibyo mu Rwanda twihatira kurwanya , tutabikoze, twaba dutesheje agaciro  imbaraga dushyira mu bindi dukora biteza imbere igihugu cyacu.”


Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yongeyeho ko hakenewe ingamba zihamye ngo bikorwe kandi abayobozi n’inzego zishinzwe umutekano u Rwanda zikabigira ibyazo ari nabyo bizifasha kurangiza inshingano zazo nta bwoba cyangwa ivangura  aho zijya mu butumwa bw’ amahoro mu bihugu bitandukanye

Yashimye kandi ibikorwa bya Isange One Stop Centre uburyo bifasha abahohotewe, avuga ko ari ikimenyetso kigaragaza ko iyo inzego zifatanyije hashobora kuboneka umuti urambye, aho yavuze ko ibikorwa mu myitozo yatangijwe, abayitabiriye  bakwiriye no kuyishyira mu ngiro mu bihugu baturukamo.

Yarangije avugako atewe ishema no kuba ari mu ba mbere bashyigikiye ubukangurambaga He ForShe bwatangijwe na One UN  bukangurira abagabo gushyigikira abagore, aho yahamagariye abari bahari kubwitabira kandi bakwiye kubugira ubwabo.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana ari nawe muyobozi w’ihuriro muri iki gihe, mu izina ry’ihuriro , yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku gaciro aha ubu bukangurambaga bwo ku rwego rw’umugabane wa Afurika  bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore, biciye mu gikorwa cyo gutangiza iri koraniro karundura rya Kigali  .

Yavuze ko, hakurikijwe inama Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagiriye ihuriro ry’ubushize mu kwezi k’Ukwakira 2013,  iri huriro ririmo gukura,kuko  mu myaka itanu ishize ryahuje ibihugu 14, ubu rikaba rigizwe n’ibihugu  42 muri Afurika kandi  ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’iryabaye  yagenze neza; harimo kubaka ubushobozi ku nzego zirengera abahohotewe bo mu bihugu byari byitabiriye, gutaha ku mugaragaro ubunyamabanga bw’ihuriro I Kigali mu Rwanda byakozwe n’Umunyamabanga mukuru wa Loni, Bwana Ban Ki- Moon, n’ibindi..

IGP Gasana yagize ati:”uyu  umwitozo uri butangizwe  ugamije guha ubumenyi abawitabiriye ngo babashe kurengera abakorewe  ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Isange One stop Centre akaba ari ikitegererezo mu gutanga iyo serivisi , twebwe rero nk’inzego zishinzwe umutekano nta mahitamo dufite, biratureba kandi dukwiye kugendera muri uwo murongo.”

Yarangije ashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ku nama nziza akomeza kugira Polisi y’u Rwanda, abafatanyabikorwa nka One UN Rwanda ndetse n’abashyitsi bitabiriye ihuriro muri rusange.


Madamu Letty Chiwara mu ijambo rye, yashimye inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda by’umwihariko ndetse n’abitabiriye ihuriro, avuga ko yishimiye cyane ibyagezweho akurikije ubyo yabonye igihe yatangizaga ihuriro Africa UNiTE mu Rwanda muw’2010 ko yabonaga ari ikintu kidasanzwe gusanga abagabo n’abagore bashinzwe umutekano bicarana bungurana ibitekerezo ku cyakorwa ngo haranduke ihohoterwa rikorerwa abakobwa n’abagore.

Yagize ati:” Hari ibihugu byinshi muri Afurika biri mi ntambara, hari ibiyivuyemo, hari ibikiyubaka ariko hari n’ibindi byateye intambwe mu buringanire bw’umugore n’umugabo, aho butari rero , abakobwa n’abagore bakorerwa ihohoterwa n’ivangura mu buryo bwinshi , ibikorwa nk’ibi ni umwe mu miti izafasha abagihohoterwa muri Afurika.”

Bwana Lamine Manneh, mu ijambo rye, yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda uburyo ashyigikira ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, ashimira Ingabo z’u Rwanda, Polisi y’u Rwanda n’Urwego rushinzwe Amagereza mu Rwanda uburyo bahora bateza imbere kandi bakora ibikorwa birwanya ihohoterwa kandi babifitemo uburambe ndetse ari abo kureberaho.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd