Nyuma yuko ashyikirijwe ubutabera bw’u Rwanda ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranyweho, Pasteur Jean Uwinkinidi yagejeje ikirego muri Loni nyuma yo kutishimira uburyo u Rwanda rudindiza imanza iregamo abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside. Hagati aho leta y’u Rwanda irahakana ko icyemezo yafashe cyo kugabanya igihembo cy’abunganira mu mategeko abakekwaho ibyaha bya Jenoside boherejwe kuburanira mu Rwanda ari intandaro yo kudindira kw’imanza zabo.

 

By Habineza Gabby | Views : 13881 | Kuya 09-19-2015 08:05



Imanza z’abakekwaho Jenoside boherejwe mu Rwanda n’urukiko rwashyiriweho u Rwanda ruri i Arusha muri Tanzania n’ibindi bihugu zikomeje kudindira kubera ikibazo cy’ubwunganizi, iki kibazo kiri mu manza eshatu muri eshanu zoherejwe kuburanishirizwa mu Rwanda.

Pasiteri Jean Uwinkindi ushinja u Rwanda kudindiza imanza

Iki kibazo kiri mu manza za Pasiteri Jean Uwinkindi, Bernard Munyagishari na Emmanuel Mbarushimana banze gutoranya abunganizi mu bari ku rutonde rw’abashobora gukorera igihembo Leta itanga cya miliyoni 15 z’amafaranga ku rubanza rumwe muri izi.

Nyuma yo gushyiraho iki gihembo, abavoka bamwe bahise bava ku rutonde rw’abo abaregwa bashobora guhitamo uwabunganira bituma abaregwa nabo banga abasigaye bagera kuri 60 bemera gukorera igihembo Leta ifitiye ubushobozi.

Urugaga rw’abavoka rwagiye rutoranyiriza abaregwa abashobora kubunganira ariko bagera imbere y’urukiko bakabanga, bavuga ko bambuwe uburenganzira bwabo bwo kwihitiramo abunganizi.

Leta ivuga ko mu gihe badafite ubushobozi bwo kwiyishyurira ababunganira, bakwiye kubahitamo mu basigaye ku rutonde.

Mu kiganiro yagiranye na KFM, Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye avuga ko ku ruhande rw’u Rwanda ntacyo bishinja.

Ati “Ku ruhande rwacu ntabwo ntekereza ko hari ikintu mu buryo bwa kinyamwuga twananiwe kubahiriza kugeza magingo aya

Kugeza ubu, Pasteri Jean Uwinkindi yamaze gutanga ikirego mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri i Arusha, asaba ko urubanza rwasubizwa muri uru rukiko rukaba ari rwo rumuburanisha.

Iki kibazo gishobora gutuma ibihugu bitongera kohereza abakekwaho Jenoside kuburanira mu Rwanda.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd