Emmanuel Macron uherutse gutorerwa kuyobora igihugu cy'ubufaransa, kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Gicurasi 2017, ategerejwe mu gihugu cy'ubudage aho agirira uruzinduko rwa mbere nk'umukuru w'igihugu, akaba ari bubonane na chancelière Angela Merkel.

 

By Umutoni Solange | Views : 2184 | Kuya 05-15-2017 09:53



Uru ruzinduko Emmanuel Macron arugize mu rwego rwo kubahiriza umuco w'uko urugendo rwa mbere rw'umukuru w'igihugu rugomba guhera mu Budage. mbere yarwo akaba yarabanje gushyiraho minisitiri w'intebe.

Amakuru umurashi.rw ukesha urubuga rwa radio mpuzamahanga y'abafaransa, aravuga ko uyu mu perezida mushya, Emmanuel Macron, biteganyijwe ko ari bugirane ibiganiro na chancelière w'ubudage Angela Merkel, mbere y'ikiganiro n'abanyamakuru, bakaba bari bunafatane ifunguro rya nimugoroba.

Mu bindi aba bayobozi bari buganireho harimo ikibazo cy'umutekano, ubukungu, ishoramari, n'uburyo bwo kurinda abaturage. cyane cyane barebera hamwe ibibazo byabaye mu muryango w'ubumwe bw'uburayi.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd