Umuririmbyi ukomoka mu gihugu cya Maroc, Saâd Lamjarred yafatiwe i Paris mu murwa mukuru w'igihugu cy'ubufaransa ashinjwa gushaka gusambanya umwana w'umukobwa.

 

By Muhire Norbert | Views : 6699 | Kuya 10-27-2016 14:11



Umuhanzi Saâd Lamjarred, umuririmbyi ukunzwe cyane, yafashwe ku munsi w'ejo kuwa gatatu tariki ya 26 ukwakira 2016 i Paris mu bufaransa, na polisi y'icyi gihugu, nyuma yo kuregwa n'umukobwa ukiri muto amushinja kumuhohotera ashaka kumusambanya. 

Saâd Lamjarred yahamagawe ubwo yari muri hoteli ya Marriott Champs Élysées.

Saâd Lamjarred akomeje gucungwa kugeza kuwa gatanu tariki ya 28 ukwakira 2016 ubwo azagezwa imbere y'ubutabera.

Biteganyijwe ko Saâd Lamjarred azagirira igitaramo muri Palais des Congrès i Paris muri izi mpera z'icyumweru kuwa gatandatu tariki ya 29 ukwakira uyu mwaka.

Palais des Congrès ikaba yatangaje ko nta mpinduka ku bijyanye na gahunda y'icyi gitaramo.

      Umuririmbyi w'umunya Maroc Saâd Lamjarred yashinjwe ihohoterwa mu bufaransa


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd