Mu gihugu cy’Ubufaransa no hirya no hino ku Isi hatangiye igikorwa gikomeye cyo guhiga abakekwaho uruhare n’abakoranye nabo mu bitero by’umutwe wa kiyisilamu byishe abantu 129 i Paris ku wa Gatanu tariki ya 13 ugushyingo 2015.

 

By Muhire Norbert | Views : 16002 | Kuya 11-16-2015 09:52




Polisi yatanze umwirondoro w’umwe mu bo ikeka ku isonga, Salah Abdeslam, w’imyaka 26 wavukiye mu Bubiligi.

                                    Salah Abdeslam ushakishwa na Polisi


Biravugwa ko yahagaritswe na polisi nyuma y’ibitero ariko aza kwemererwa gukomeza aragenda.

Hagati aho, indege z’Ubufaransa zagabye ibitero ahabonwa nk'indiri y’umutwe wa IS muri Siriya.

Amakuru mashya dukesha ibiro ntaramakuru by’Abongereza ava mu Bufaransa aravuga ko polisi iri gukora iperereza ku bitero byo ku wa Gatanu, yagabye ibitero mu nkengero z’umujyi wa Paris ahitwa Bobigny.

Ibigo by’itangazamakuru byo mu Bufaransa biravuga ko ibikorwa bikomeye bya polisi byanabereye i Jeumont, hafi y’umupaka w’Ubufaransa n’Ububiligi ndetse no mu majyepfo y’umujyi wa Grenoble.

Nyuma y’ibi bitero by’indege z’Abafaransa byagabwe ahabonwa nk'indiri y’umutwe wa IS muri Siriya,na Leta zunze ubumwe za Amerika zari zagabye ibitero nk’ibi ku mutwe wa Islamic state muri Libiya.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd