Mu gihugu cy’ubufaransa, kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Nzeri 2017, inteko ishingamategeko yize ku mushinga w’itegeko rigena uburyo bwo kongera ubugenzuzi ku mipaka mu rwego rwo kurwanya ibikorwa by’iterabwoba, igikorwa kizagera ku baturage bagera hafi kuri 70%.

 

By Umutoni Solange | Views : 567 | Kuya 09-12-2017 14:33



Igika cya 3 cy’uyu mushinga w’itegeko, mu byasabwe na minisitiri w’umutekano mu ngingo yacyo ya 10 hagaragazwa ko batewe impungenge  n’amashyirahamwe afasha y’abanyamahanga.

Iyi nyandiko isaba ko habaho impinduka 2 z’ingenzi, iya mbere, ni ukureba uko hakongerwa uburyo bwo kugenzura indangamuntu ku mipaka imbere n’inyuma, iya kabiri ni ukongera igihe cyo gusuzuma ibyangombwa kikava ku masaha 6 kikagera ku masaha 12.

Ikindi kigomba kwitabwaho ni ukongera intera y’ahakorerwa igenzura cyane cyane ku biraro binini, ku bibuga by’indege, aho abagenzi bategera imodoka n’ahandi hose hahurira abantu benshi.

Ubugenzuzi bugomba gukorwa kugera nibura mu birometero 20 uvuye ahahurira abantu benshi nko ku mipaka, ku bibuga by’indege n’ahandi.

Ikinyamakuru le Monde cyatangaje ko hafi 1/3 cy’ubuso bw’igihugu, kizagerwaho n’iki gikorwa, kikazagera ku baturage bagera kuri 67%.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd