Mu gihugu cy’ubufaransa mu murwa mukuru i Paris hafi y’ibiro by’umukuru w’igihugu, hagabwe igitero gihitana umupolisi 1 abandi 2 barakomereka ku mugoroba w’ejo kuwa kane tariki ya 20 mata 2017, mu gihe habura iminsi 3 ngo habe amatora ya Perezida, iki gitero kikaba kigambwe n’abarwanyi b’umutwe wa leta ya kisilamu.

 

By Umutoni Solange | Views : 3507 | Kuya 04-21-2017 08:57



Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 mata 2017, Perezida w’igihugu cy’ubufaransa François Hollande, yabyutse ahamagaza inama y’umutekano kugirango basuzume iby’iki gitero cyahitanye umupolisi 1 kigakomeretsa 2, igikorwa cy’iterabwoba. 

Mu itangazo ryaraye rishyizwe ahagaragara na leta ya kisilamu ku mugoroba w’ejo kuwa kane tariki ya 20, yigambye kuba ariyo yagabye iki gitero.

Pierre-Henry Brandet, umuvugizi wa minisiteri y’umutekano yatangarije BFM TV ko ku munsi w’ejo kuwa kane, mbere ya sa tatu z’ijoro (21h00) ku isaha yo mu bufaransa, imodoka y’ivatiri yegereye imodoka ya Polisi, umuntu umwe asohokamo ahita arasa ku modoka ya Polisi.

Nyuma yo kurasa abapolisi, uyu mwiyahuzi yahise araswa n’inzego z’umutekano. 

Umutekano wahise ukazwa n’inzego z’umutekano hirya no hino mu bice by’igihugu cyane cyane mu murwa mukuru i Paris mu gihe hanabura iminsi 3 ngo habe amatora y’umukuru w’igihugu.

      Hafi y'ibiro by'umukuru w'igihugu mu Bufaransa hagabwe igitero kuya 20 mata 2017


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd