I Paris mu murwa mukuru w'igihugu cy'ubufaransa,mu nama yahateraniye, abaterankunga bageneye igihugu cya Côte d'Ivoire inkunga ya Miliyari 15,4 y'amadorali yo gufasha muri gahunda z'igihugu z'iterambere.

 

By Umutoni Solange | Views : 8526 | Kuya 05-18-2016 09:51



Aka kayabo ka Miliyari zigera kuri 15,4 y'amadorali yashyikirijwe Minisitiri w'intebe w'igihugu cya Côte d'Ivoire Daniel Kablan Duncan nyuma yo kugirana inama n'abaterankunga mu gihugu cy'ubufaransa mu murwa mukuru i Paris.

Hashize imyaka igera kuri 4 mu gihugu cya Côte d'Ivoire habaye imvururu zatumye bagira ibibazo by'ubukungu,ni muri urwo rwego mu nama y'iminsi 2 yatangiye ejo tariki 17 ikaba ikomeje n'uyu munsi tariki 18 Gicurasi 2016, ibihugu byombi Côte d'Ivoire n'ubufaransa byemeranyijwe iyi nkunga yo gufasha iki gihugu gukomeza gahunda zacyo z'iterambere.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd