Mu gikorwa cy’umukwabo cyakozwe n’ingabo z’igihugu cy’ubufaransa mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu tariki 18 ugushyingo 2015 mu mujyi wa Paris ahitwa Saint Denis Abiyahuzi 2 barimo umugore bahasize ubuzima.

 

By Muhire Norbert | Views : 27237 | Kuya 11-18-2015 11:04




Uyu mukwabo wakozwe n’ingabo z’ubufaransa wari ugamije gukumira ibikorwa by’iterabwoba mu mujyi wa Paris no guhiga Abdelhamid Abaaoud ufatwa nk’umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’iterabwoba.

                     Ingabo z'ubufaransa Saint Denis mu mukwabo

Amakuru umurashi.rw ukesha Radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa ,aravuga ko Iki gikorwa cyahitanye abiyahuzi 2 barimo umugore umwe wahise yiturikirizaho igisasu.

Magingo aya, ingabo z’igihugu cy’ubufaransa na polisi y’igihugu byakajije umutekano hirya no hino muri iki gihugu cyane cyane mu mujyi wa Paris nk’umurwa mukuru.

Iki gikorwa cy’iterabwoba kibaye nyuma y’iminsi 5 gusa mu mujyi wa Paris hagaragaye ibindi bikorwa by’iterabwoba ubwo abantu 129 bahasigaga ubuzima.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd