Umuririmbyi w'injyana ya Lumba ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yitabye Imana mu gihugu cya Cote d'Ivoire mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki ya 23 rishyira ku cyumweru tariki ya 24 mata ubwo yari mu gitaramo.

 

By Solange Umutoni | Views : 18522 | Kuya 04-25-2016 10:11



Papa Wemba amazina ye nyakuri ni Jules Shungu Wembadio Pene Kikumba yitabye Imana mu murwa mukuru w'igihugu cya Cote d'Ivoire Abidjan ubwo yari mu gitaramo mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki ya 23 rishyira ku cyumweru tariki ya 24 mata 2016,wafashwe yumva atameze neza akitura kuri sene bakahamukara bamujyana kwa muganga yamaze gushiramo umwuka.

Jules Shungu Wembadio Pene Kikumba, wamamaye ku izina rya Papa Wemba yavutse tariki ya 14 kamena 1949 ahitwa i Lubefu mu yari Congo mbiligi,ubu ni mu ntara ya Sankuru mu gihugu cya repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Papa Wemba apfuye yari umuririmbyi,umwanditsi ndetse n'umukinnyi.

Papa Wemba niwe washinze kandi ayobora ikitwa "viva la musica" aho yazanyemo n'abandi baririmbyi bakomeye bo mu karere nka Koffi Olomide na King Kester Emeneya.

Mu myaka isaga 50 Papa Wemba yari amaze mu muziki yafatwaga nk'inararibonye mu kuririmba injyana z'abanyecongo cyangwa abanyafurika cyane cyane mu njyana ye ya Lumba akaba ari nawe wayamamaje cyane ku rwego mpuzamahanga.

Papa Wemba yagize urukare mu gutangira kw'injyana ya Soukous,ariko aguma cyane mu njyana ya Lumba kuko ari nayo yakomeje kuza hejuru y'izindi njyana nka rock,ndombolo n'izindi.

Mu 1969, yagize uruhare mu gushinga Zaiko langa langa hamwe na Jossart N'yoka Longo,Evoloko,Pepe Felly na Andy Bimi Ombalé, aza kuva muri iyi gurupe mu 1974, ashinga iyitwa Isifi Lokolé, na Yoka lokole afatanyije n'abandi nka Mavuela na Mbuta Mashakado,nyuma bashinga iyitwa "Viva La Musica mu 1977",aza no gushinga " mouvement de la SAPE3".

Usibye indirimbo nyinshi yasohoye,Papa Wemba yanakinnye Film zitandukanye nka "la vie est belle", "Combat de fauves" na Kinshasa Kids".



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd