Mu ijambo yagejeje kuri Kongere ya Leta Zunze ubumwe za Amerika kuri uyu wa Kane taliki ya 24 Nzeri,2015 Umushumba wa Kiliziya Gaturika ,Papa Francis yasabye iki gihugu  kuguraho igihano cy’urupfu kuko kibangamiye ikiremwa muntu.

 

By Habineza Gabby | Views : 14763 | Kuya 09-25-2015 09:25



Papa Francis akaba yarabwiye Kongere ya Amerika imitwe yombi ko  ubuzima bwa muntu  bukomeye ku bw’ibyo ko harebwa uburyo  iki  igihano cyakurwaho.

Sibyo gusa kuko yanagarutse ku igurishwa ry’intwaro ku basivile  aho asanga  biteza akababaro  gakomeye ku baturage  ndetse bigasiga akenshi amafaranga asize amaraso.

Papa Francis

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa(AFP) ivuga ko Papa Francis  yagarutse ku kibazo cy’abimukira aho yabwiye Leta Zunze ubumwe za Amerika kutagira ubwoba  bw’abimukira ni mu gihe abo mu Ishyaka rya Barebubulika basanga abantu bose  baba muri Amerika  batabifiye uburenganzira bagomba gusubizwa  mu bihugu baturutsemo.

Bivugwa ko Abanyamerika  benshi hafi 2/3 bakunze  Papa Francis aho  bavuze ko ari Umupapa wiyoroshya .



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd