kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 werurwe 2018, umuryango OTAN umaze gutangaza ko wahagaritse bamwe mu bakozi bawo b'abarusiya bagera kuri 7, abandi 3 nabo bari basabye kuwukorera, ubusabe bwabo bwanzwe.

 

By Idrissa Katumbi | Views : 5208 | Kuya 03-27-2018 14:55



Jens Stoltenberg, umunyamabanga mukuru wa  OTAN (Organisation du traité de l'Atlantique Nord), kuri uyu wa kabiri tariki ya 27 werurwe yahaye ubutumwa bugaragara igihugu cy'uburusiya, aho yavuze ko kubera imyitwarire iteye amakenga, no kutubahiriza inshingano, birukanye abarusiya bagera kuri 7, abandi 3 nabo bari basabye gukorera uyu muryango, ubusabe bwabo bwanzwe. 

Usibye leta zunze ubumwe z’Amerika zatangaje ko zirukanye abarusiya 60, ubufaransa bwatangaje ko bwirukanye abadipolomate b’abarusiya 4, n’ibindi bihugu nk’ubudage na Pologne nabyo byatangaje ko hari abo birukanye nubwo kugeza ubwo dutangaza iyi nkuru nta mibare byo byari byagashyira ahagaragara.  

Ibindi bihugu nabyo byo mu burayi birimo Danemark, République tchèque, Ukraine, Lettonie,  Lituanie n’ubutaliyani byatangaje ko nabyo bishyigikiye uyu mugambi.  


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd