Ishyirahamwe ry’umuryango w’abibumbye (ONU) ryemeye ko ntacyo ryakoze kugirango rihagarike ubwicanyi bwakozwe mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka ku baturage banateshejwe ingo zabo mu mujyi wa Malakal, muri Sudani y’Amajyepfo.

 

By Umutoni Solange | Views : 7833 | Kuya 06-24-2016 08:55



Ibi byatangajwe ku munsi w’ejo kuwa kane tariki ya 23 kamena 2016 na Nick Birnback umuvugizi w’igice cya ONU gishinzwe ibikorwa byo gucunga amahoro.

Nick Birnback, yavuze ko abasirikare ba ONU bashinzwe gucunga amahoro baturuka mu bihugu bya Etiyopiya, URwanda n’Ubuhindi batatabaye kugihe abaturage batewe mu mujyi wa Malakal ku ma taliki ya 17 na 18 z’ukwezi kwa kabiri.

Icyo gihe abantu bitwaje intwaro binjiye mu kigo aba basirikare bari bacumbitsemo mu mujyi wa Malakal bica abantu 30, abandi 123 barakomereka.

Amakuru dukesha Ijwi ry’Amerika aravuga ko Birnback yatangaje ko igice cya ONU gishinzwe gucunga amahoro kizacyura bamwe mu basirikare n’ibikoresho byabo bari aho igihe icyi gitero cyagabwaga.

http://www.radiyoyacuvoa.com/a/3390314.html

Kuri uyu wa gatatu, Umuyobozi mukuru w’igice cya ONU gishinzwe gucunga amahoro, Hervé Ladsous nawe yabwiye akanama ka ONU gashinzwe umutekano ko hagikurikiranwa ibijyanye n’ amategeko kuri aba basirikare, kuko bamwe bagize icyo bakora abandi bahitamo kurebera.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd