Guverinoma y’igihugu cy’u Burundi yasabye umuryango w’abibumbye gushyiraho umuhuza mushya mu mwanya wa Jamal Benomar, usanzwe uri muri uyu mwanya, ONU ikaba yateye utwatsi iki cyifuzo.

 

By Umutoni Solange | Views : 5796 | Kuya 11-15-2016 10:06



Ubu busabe bw’igihugu cy’u Burundi bubaye nyuma y’umwuka utari mwiza ukomeje kuba hagati y’umuryango w’abibumbye, ONU n’ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza.

Mu ibaruwa Guverinoma y’igihugu cy’u Burundi yandikiye umuryango w’abibumbye mu ntangiriro z’uku kwezi k’Ugushyingo 2016, ONU yasabwe guhindura umuhuza wayo mu gihugu cy’u Burundi, Jamal Benomar.

Igihugu cy’u Burundi kiri gusaba izi mpinduka mu gihe ubwabyo mu ishyirahamwe ry’ umuryango w’abibumbye harimo impinduka aho biteganyijwe ko muri Mutarama 2017, umunya Portugal Antonio Gutteres azasimbura Ban Ki-moon ku mwanya w’ubunyamabanga bukuru bwa ONU.

Uhagarariye inyungu z’u Burundi mu muryango w’abibumbye Albert Shingiro, yasobanuriye uyu muryango ko mu gihe bari mu gihe cyo guhererekanya ububasha kuri bano banyamabanga bakuru ba ONU banareba uko Jamal Benomar yasimbuzwa.

Ku ruhande rwa ONU, ubu busabe ntibwavuzweho rumwe.

Farhan Haq, umuvugizi wa ONU, yavuze ko Jamal Benomar afitiwe ikizere n’umunyamabanga mukuru wa ONU, bityo ko agomba kuguma ku mirimo ye.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd