Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki-moon yaraye agejeje  ku Kanama gashinzwe umutakano ku isi  uburya butatu yumva ikibazo  cy’umutekano muke gikomeje kwigaragaza mu Burunndi  cyarangira .

 

By Habineza Gabby | Views : 29295 | Kuya 12-01-2015 05:21



Mu ibarwa yashikirije aka kanama  yavuze ko  inzira ya mbere ishobora gukoreshwe ngo ni ukuba mu Burundi hakoherezwayo  ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe gucunga amahoro n’umutekano  mu gihe ibintu byarushaho gukomera  mu Burundi.

Kuva muri mata uyu mwaka  ibintu bikaba byararushijeho kuzamba mu Burundi

Ikindi  yagaragaje  abona cyihutirwa abona ashingiye ku bibazo bya Politiki  mu Burundi ni ukoherezayo itsinda rito ry’impuguke  mu gufasha ndetse no guteza imbere ibiganiro bya politiki  hagati y’ubutegetsi buriho n’abatavuga rumwe nabwo.

BaniKi-moon yavuze ko  nubwo mu mpera z’umwaka  ushize hari abari bahagarariye Umuryango w’Abibumbye  bavuye mu Burundi kubera igitutu  cya Leta ya Nkurunziza , hakoherezwayo izindi ntumwa zihariye  zafasha mu bibazo u Burundi burimo muri iki gihe  kugirango harebwe niba byabonerwa umuti.

Imyigaragambyo yakozwe yamagana manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza yaguyemo abatari bake

Kuva muri Mata uyu mwaka turimo wa 2015  Perezida Nkurunziza yatangaza  ko aziyamamariza manda ya 3 , ibintu bikaba byararushijeho kuzamba aho hahise hatangira imyigaragambyo yamagana iyi manda abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwe bavuga ko ihabanye n'Itekego Nshinga rigenga u Burundi.Kuva icyo gihe  abarundi babarirwa mu bihumbi bakaba barahungiye  mu bindi bihugu harimo n'u Rwanda abandi bakicwa  aho kugeza ubu mu Burundi  byibuze abantu  18 bafungwa buri munsi.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd