Umunya Gineya François Lounceny Fall kuva tariki ya 01 ugushyingo 2016, azasimbura umunya Senegali Abdoulaye Bathily ku mwanya w'intumwa idasanzwe ya Ban Ki-moon muri Afurika yo hagati.

 

By Muhire Norbert | Views : 7665 | Kuya 10-11-2016 11:50



Umunya Senegali  Abdoulaye Bathily, wari intumwa idasanzwe ya Ban Ki-moon muri Afurika yo hagati, yasezeye ku mirimo ye imbere y'uyu munyamabanga mukuru w'umuryango w'abibumbye.

Kuya 31 ukwakira 2016, ubwo azaba ahagaritse akazi, uyu mu dipolomate w'umunya Senegali, azatanga kandidatire ku mwanya wa Perezida wa komisiyo y'ubumwe bw'Afurika, uteganyijwe muri Mutarama 2017, mu gihe hazaba hateranye indi nama yo ku rwego rwo hejuru izitabirwa n'abakuru b'ibihugu.

Kugirango asimburwe ku mwanya w'umuyobozi uhagarariye umuryango w'abibumbye muri Afurika yo hagati (UNOCA), ufite icyicaro i Libreville muri Gabon, Ban Ki-moon yashyizeho uwahoze ari minisitiri w'intebe, akaza no kuba minisitiri w'ububanyi n'amahanga wa Gineya, François Lounceny Fall.

                                     Umunya Gineya, François Lounceny Fall

François Lounceny Fall, agiye gukomeza manda izageza kuya 31 ukuboza 2016, itariki ya nyuma yo kusoza manda ya Ban Ki-moon.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd