Nyuma yo kuvugwaho ikibazo cy'umushahara mu ikipe ya rayon sport, abakinnyi bayo bose usibye abafite ikibazo cy'uburwayi, bamanutse mu karere ka Kirehe gukina umukino wa shampiyona kuri uyu wa Gatanu.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 7560 | Kuya 12-30-2016 09:16



Nyuma yaho mu itangazamakuru ryo mu Rwanda kuya 28 ukuboza ahagana mu masaha y'ijoro, amakuru asohotse avuga ko ikipe ya rayon sport yahembye bamwe mu bakinnyi abandi ntibahembe, amakuru yavuze ko hahembwe 19 bazifashishwa ku mukino na Kirehe FC abandi bagera kuri 5 ntibahembwe. 

Umunyamabanga w'ikipe ya rayon sport Gakwaya Olivier aganira n'umurashi.rw ku munsi w'ejo kuwa kane, yavuze ko ubuyobozi bwose bw'ikipe ya rayon sport butishimiye ibyatangajwe kuko ari ibinyoma bigamije guharabika ikipe. 

Gakwaya Olivier yagize ati: 

"abakinnyi ba Rayon sport bahembwa ku itariki 17 ariho ukwezi kwabo kuzura, ejo tariki 28/12 nibwo twabahembye kumugoroba, twabahembye dukoresheje Bank, abaraye batabonye SMS, mu iki gitondo ndakeka nta mukinnyi wakubwira ko atarahembwa, kandi nta birarane tubereyemo abakinnyi kuko twabahembye ukwa cumi na kumwe, naho ukwa cumi na kabiri kuzuzura 17/01,  turasaba itangazamakuru ko mbere yo gutangaza inkuru zitureba, bajya babanza kutubaza kuko ubuyobozi bwacu butimana amakuru". 

Kapitene w'ikipe ya rayon sport Ndayishimiye Jean Eric Bakame, yavuze ko batunguwe n'amakuru yavuzwe ku ikipe yabo, yongeraho ko habayeho gutinda kubaha amafaranga ariko bose bamaze kuyahabwa kandi bakaba biteguye guhura na Kirehe FC kandi bakitwara neza. 

Ikipe ya rayon sport yahagurutse i Kigali yerekeza i Kirehe mu burasirazuba bw'u Rwanda ku munsi w'ejo ahagana isa tatu za mugitondo(09h00), isa kumi n'imwe z'umugoroba(17h00) ikora imyitozo, kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 ukuboza 2016, ikaba iri bwakirwe na Kirehe FC ifite abakinnyi bayo bose usibye abafite ikibazo cy'uburwayi. 

Imikino yose y’umunsi wa 11 wa shampiyona iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu:

Mukura VS vs Amagaju FC (Stade Huye, saa 15:30)
Sunrise FC vs Gicumbi FC (Nyagatare, saa 15:30)
Marines FC vs Pépinière FC (Umuganda, saa 15:30)
AS Kigali vs Etincelles (Nyamirambo, saa 15:30)
Espoir FC vs APR FC (Rusizi, saa 15:30)
Musanze FC vs Bugesera FC (Nyakinama, 15:30)
Police FC vs Kiyovu Sports (Kicukiro,saa 15:30)
Kirehe FC vs Rayon Sports (Kirehe, saa 15:30)


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd