Nyuma y’uko umukinnyi w’ikipe ya rayon sport ukina mu b’inyuma, Munezero Fiston ahagaritswe kubera imyitwarire idahwitse yagaragaje, kuri uyu wa gatatu nyuma y’imyitozo y’ikipe ye yatangaje ko yiteguye kwitwara neza mu mukino wa Espoir akazahesha ikipe ye intsinzi.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 11088 | Kuya 10-19-2016 12:36



Munezero Fiston ni myugariro w’ikipe ya rayon sport ukina k’uruhande rw’iburyo, akambara nimero 2, akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu cy’u Rwanda “Amavubi”.

Mu mukino wa gicuti wahuje ikipe ya rayon sport na Mukura vs mu rwego rwo kwitegura shampiyona uyu mwaka, Munezero Fiston yagaragaje imyitwarire idahwitse ubwo yangaga kwicarana na bagenzi be ku ntebe y’abasimbura kuko atabanje mu kibuga maze yihitiramo kwigira mu bafana, bituma ikipe ye imufatira ibihano byo kumuhagarika igihe kingana n’iminsi 10.

Agifatirwa ibihano,  uyu musore, mbere y’uko iyi minsi ishira, yihutiye guhita yandika ibaruwa asaba imbabazi ikipe ye maze agarurwa mu myitozo n’abandi.

Ubwo ikipe ya rayon sport yasozaga imyitozo yo kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 ukwakira 2016 kuri stade Mumena, Umurashi.rw waganiriye na Munezero Fiston agaruka ku myitwarire yagaragaje itari myiza ndetse anongeraho  ko yiteguye neza umukino uzabahuza na Espoir kuri uyu wa gatandatu, azitwara neza kandi agahesha intsinzi ikipe ye.

Munezero Fiston :” nta kibazo mfitanye n’abatoza bacu, narakosheje nsaba imbabazi barambabarira, badufata nk’abana tukabafata nk’ababyeyi, barankebuye ngaruka mu murongo, ubu meze neza nta kibazo, ubu ndi gukora cyane ngo nzitware neza mu mukino dufite na Espoir, ngomba kwigaragaza neza kugirango umutoza akomeze angirire icyizere”.

                                 Munezero Fiston nyuma yo gutwara igikombe

Fiston avuga ko nubwo ari mu mwaka wanyuma w’amasezerano n’ikipe ya rayon sport, agomba kwiyerekana bikomeye  akagera ku nzozi ze zo kurenga imipaka y’u Rwanda agakomereza ruhago hanze mu bihugu byateye imbere mu mupira w’amaguru, ashimira abafana n’ikipe ye bagize uruhare mu gutwara igikombe cy’amahoro .

Iyi myitozo yatangiye kuva isa mbiri za mugitondo, yari yitabiriwe n'abakinnyi bose ba rayon sport usibye Bakame utigeze uyigaragaramo na Ange Mutsinzi uri mu bizamini.

Ikipe ya rayon sport izakina umukino wa 2 wa shampiyona na Espoir I Rusizi kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 ukwakira 2016.

Nyuma y'uyu mukino, abafana ba rayon sport batumiwe muri iki gitaramo kizabera Palast Hotel i Nyamata kuva 17h00


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd