Nyuma yo gusoza Kaminuza  bakagira amahirwe yo  kujya guhabwa amahugurwa y’amezi  11 ajyanye n’ubuhinzi  mu gihugu cya Israel,abahugurwe  17  biyemeje  kwitura urwababyaye  binyuze  mu muryango  bashyinze witwa RAPO   ugamije gufasha abahinzi  mu buryo  butandukanye harimo  kubagira inama  ndetse  no kubafasha  kumenya  igihingwa gikenewe  kurusha ibindi ku isoko kugirango ubuhinzi bwabo bugire intambwe bubagezaho.

 

By Habineza Gabby | Views : 17052 | Kuya 12-02-2015 11:18



Ibi bikaba byaragaragaye kuri uyu wa Kabiri  tariki  ya 1 Ukuboza,2015 ubwo iri tsinda  ryajyaga gusura  abamugariye ku rugamba batuye mu Murenge  wa Nyarugunga ,Akarere ka Kicukiro  bahuriye  muri Coperative Impuhwe basanzwe bakora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi aho babagiriye inama ndetse bakabatera inkunga y’imirama  y’imbona n’imwe mu miti ikoreshwa mu buhinzi.

Bamwe mu bagize RAPO bari kumwe n’abanyamuryango ba Coperative Impuhwe

Umuyobozi wa Koperative Impuhwe ,Ndekezi John akaba yarabwiye itangamakuru ko  ubusanzwe binjizaga amafaranga y’u Rwanda agera kuri  Miliyoni 12 buri mwaka ariko ngo kubera  inama bagiriwe n’uru rubyiruko  uyu musaruro ufite kwikuba inshuro eshatu.

Ati’’ Burya umuntu ukugiriye inama aba aguhaye byinshi  kuko hari umuntu ufite kuguha  amafaranga ariko ukabura icyo  uyakoresha  gusa ndahamya ntashidikanya ko  inama batugiriye  zizakura ubuhinzi  bwacu  ku ntambwe runaka  bukagera ku yindi’’

Bateze amatwi  bimwe mu bibazo byibasira ubuhinzi bwa Coperative Impuhwe

Umuyobozi wa Rwandan Agriculture Promoters Organisation(RAPO), Safari Alex Masereri akaba yaratangaje ko ibi byose biri mu rwego rwo  kugira icyo bitura  urwababyaye  ndetse rukabagirira icyizere cyo kubohereza mu mahanga  muri aya mahugurwa.

Ati’’ Burya iyo umuntu akugiriye icyizere akakohereza mu mahanga  nawe ugomba kugaragaza ko  atibeshye ndetse ukamwereka icyo wungutse ‘’

Umuyobozi wa RAPO ,Safari Alex Masereri atanga inama 

Safari akomeza avuga ko  RAPO igamije  kwegera abahinzi  bo muturere dutandukanye mu Rwanda ikabagira inama  ndetse ikabafasha  gukora inyigo  y’igihingwa kibereye agace runaka kandi gikenewe ku isoko kugirango umuhinzi agire intambwe ageraho abikesheje ubuhinzi bwe.

Ati’’ Ahanini usanga henshi mu Rwanda abahinzi bahinga  batazi  igihingwa  cyaba gikenewe ku isoko  ni muri urwo rwego  twiyemeje kujya tubegera  kugirango bamenye  igihingwa bahinga kigahita kibona isoko kugirango ubuhinzi bwabo  bubateze imbere no kurebera hamwe ibibazo umuhinzi ahura  nabyo ibyo dushoboye tukabikemura ibitunaniye tukitabaza izindi nzego’’’

Umuryango udaharanira  inyungu  RAPO  ukaba  waravutse  mu mwaka 2015 ukaba ufite abanyamuryango 17 bose  bahuguriwe mu gihugu cya Israel ku bijyanye n’ubuhinzi.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd