Nyuma y’uko ku munsi w’ejo kuwa gatatu ikipe ya Rayon Sport itakarije amanota 3 I Rubavu mu mukino yakiriwemo na Etincelle, Ikipe ya APR FC imaze kunganya n’Amagaju, umukino wabaye kuri uyu wa kane tariki ya 21 I Nyamagabe mu ntara y’Amajyepfo.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 5649 | Kuya 12-21-2017 18:12



Umukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda wahuzaga ikipe y’Amagaju FC na APR FC I Nyamagabe urangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa (0 – 0).

Mu gihe umukino waburaga iminota itarenze 10 ngo urangire, Ndizeye Innocent w’Amagaju FC yaje gufata umupira n’intoki bituma ahabwa ikarita ya 2 y’umuhondo ahita asohorwa mu kibuga ariko APR FC ntiyabasha kubibyaza umusaruro.

APR FC igumye ku mwanya wa gatatu n’amanota 16 mu gihe Amagaju FC agize amanota 8 akaba ari ku mwanya wa 14.

Ku munsi w’ejo kuwa gatatu tariki ya 20 ukuboza, I Rubavu Etincelle yakiriye Rayon Sport umukino warangiye ari 1 cya Etincelle ku busa bwa Rayon, igitego kinjijwe na Mumbele Saiba Claude bigatuma ikipe ye itinza umukino cyane kuko bigaragazwa n’inshuro zigera ku 8 baryame mu kibuga mu minota itarenze 10 yanyuma.

Uku gutinza umukino byagarutsweho n’abakunzi b’umupira w’amaguru aho bakomeje kunenga iyi myitwarire ikomeza kureberwa n’abasifuzi ndetse n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA.

Intandaro y’icyuho gikomeje kugaragara mu ikipe ya rayon sport iraturuka kuri Mugisha Gilbert, Mugisha Francois(master), Rwatubyaye Abdul, Bashunga Abouba, Muhire Kevin, Ndacyayisenga Jean D’Amour(mayor) bafite ibibazo bitandukanye cyane cyane by’uburwayi, Mutuyimana Evaliste witabye Imana akaba atarakurwa kuri liste na Ferwafa ngo asimburwe, ndetse na Ismael Diarra utaremererwa gukina na FERWAFA hakiyongeraho Kwizera Pierrot na Nahimana Shassir bari bagiye gukinira ikipe y’igihugu cyabo ariko bo, bakaba bamaze kugaruka.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd