Nyuma y’umukino usoza imikino y’umunsi wa 12 wa shampiyona y’ikiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu gihugu cy’Ubwongereza wahuzaga Liverpool na ManCity urangiye liverpool ibonye intsinzi, bitumye yongereye ikinyuranyo cy’amanota yarushaga ikipe ziyikurikiye.

 

By Ubwanditsi | Views : 7329 | Kuya 11-11-2019 00:54



Nyuma y’umunsi wa 11, Manchester City niyo yari ku mwanya wa 2 irushwa na Liverpool amanota 6.

Kuva isa kumi n’imwe n’igice zo kuri iki cyumweru tariki ya 10 ugushyingo 2019, nibwo umukino Liverpool yari yakiriyemo ManCity wari utangiye, rugikubita ku munota wa 6, ku ishoti rikomeye Fabinho ahita abonera Liverpool igitego cya 1. Ntibyatinze ku munota wa 13 Mohamed Salah ahita yinjiza n’umutwe igitego cya 2, iigice cya mbere cy’umukino aba ari nako kirangira.

Igice cya kabiri kigitangira mu minota 5 yambere, Manchester City yihariye umukino ariko bihita birangira ubwo ku munota wa 51 Sadio Mane yinjirizaga Liverpool igitego cya 3 n'umutwe.

Ku munota wa 78 nibwo ManCity yabonye igitego cy’impozamarira cyinjijwe na Bernardo Silva, umukino urangira ari 3 bya Liverpool kuri 1 cya Mancity. Uyu mukino wahise utuma ManCity itakaza umwanya wa 2 ufatwa na Leicester City, Chelsea iza kuwa 3, ManCity yisanga kuwa 4, mu gihe Liverpool yahise irusha iya 2 ikinyuranyo cy'amanota 8.

Indi mikino uko yagenze :


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd