Nyuma y’uko Igisirikare cya Turkiya cyahanuye indege y’intambara y’u Burusiya kivuga ko yari yinjiye mu kirere cya Turkiya hafi y’umupaka wa Syria kuri uyu wa Kabiri banshi batangiye kwemeza ko  intambara ya  3 y’isi  nyuma yo gupfuba kenshi  yaba igiye gutangira.

 

By Habineza Gabby | Views : 80535 | Kuya 11-25-2015 09:53



Ngo ikaba ari insuro ya mbere igihugu kiri muri NATO/OTAN kirashe indege y'Abarusiya kuva mu mwaka wa 1953 ubwo intambara y'ubutita yari irimbanyije.

Turkiya ivuga ko iyi ndege yari yavogereye ikirere cyayo kandi ko yabwiwe inshuro 10 ikanga kugenda.

Uburusiya buvuga ko ntakirere bwavogereye bityo Putine agatangaza ko nta kindi kigiye gukurikira atari ukwihorera kuri Turkiya.

Kuri uyu wa Kabiri Umukuru w’igihugu cy’u Burusiya Vladimir Putin yavuze ko kuba Turikiya yararashe indege y’intambara y’iki gihugu kandi yari iri mu kirere cya Syria ari nko ‘Kubacumita icyuma mu mugongo’.

Perezida w’U Burusiya yahise asaba ko ubwato bunini bw’intambara bujya mu Nyanja ya Mediteranee bwikoreye indege z’intambara n’ingabo mu rwego rwo kwitegura urugamba.

Nubwo ataratangaza urugamba rweruye kuri Turikiya, Putin yavuze ko abarashe indege yari itwaye abasirikare ‘bashyigikiye abakora iterabwoba.’

Minisiteri y’ingabo z’u Burusiya yatangaje ko muri ubu bwato harimo indege ziteguye kurasa ku kintu cyangwa umuntu uwo ariwe wese wakoma mu nkokora ibikorwa by’u Burusiya byo kurwanya ibyihebe muri Syria.

Ubwongereza bwarangije gutangaza ko buzashyigikira Turkiya niramuka itewe n'Abarusiya aho ingabo zabwo ziryamiye amajanja.

Ku rundi ruhande Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika , Barack Obama na we yahamagaye  mugenzi we wa Turkiya Tayyip Erdogan  kuri telefone amubwira ko Amerika izamushyigikira nihagira isasu rigwa mu gihugu cye rivuye kwa Putin.

Daily Mail ikomeza ivuga ko  ibihugu byose byo muri OTAN byaba biryamiye amajanja kugirango  Vladimir naramuka yihimuye kuri Turkiya nabyo bihite bitabara kuko mu nama y’igitaraganya yabihuje yaraye ibereye  Bruxelles, mu Bubiligi, U Bufaransa, u Bwongereza, na Amerika byasabye Putin kwirinda gushoza intambara kuri Turikiya ahubwo ibihugu byombi bikarebera hamwe uko byakumvikana mu mahoro.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd