Nyuma y'umunsi wa 6 wa shampiyona y'igihugu cy'u Rwanda mu mupira w'amaguru, icyiciro cya mbere, rutahizamu wa Police FC, Usengimana Danny niwe uyoboye urutonde rw'abamaze gutsinda ibitego byinshi aho agejeje kuri 6.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 5313 | Kuya 11-30-2016 11:44



Nyuma yo kugaragara ko ariwe uyoboye urutonde rw'abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona y'u Rwanda mu mupira w'amaguru icyiciro cya mbere, kuri uyu wa kabiri tariki ya 29 ugushyingo 2016, Usengimana Danny yagiranye ikiganiro kirambuye n'ikinyamakuru Umurashi.rw

Danny : Navutse tariki 10/03/1996  mu muryango w'abana 4, abahungu batatu n'umukobwa 1, nkaba aringe mfura iwacu, dusigaranye umubyeyi umwe, Uwamariya Emma. Natangiye gukina umupira bingoye kuko ababyeyi bange babirwanyaga cyane, ntangira muri 2010 nkina mu ikipe ya nyakwigendera Jean paul witwaga Murihno, nahavuye nerekeza muri Gasabo fc, mpakina season 1, nkomereza muri sec academy, naho mpakina season imwe, nahavuye nerekeza mu isonga mpakina season imwe, izo kipe zose zikaba arizo muri division ya 2, naje kuva mu isonga nerekeza muri police ariho nkinnye season ebyiri, nkaba mfite amasezerano na police kugera 2019.

Umurashi.rw :
Ni iki kiri kugufasha kwitwara neza muri iyi minsi kugeza ubwo ari wowe Rutahizamu uyoboye muri batanu mukurikirana, akaba ari wowe munyarwanda unarimo?

Danny : Ndafashwa cyane n'umutoza wange ungirira ikizere akampa amahirwe yo gukina kandi akanyunvisha ko nabikora neza na bagenzi bange bakamfasha bityo nange nkareba ayo mahirwe maze nkakora cyane kugirango ngaragaze ko abana b'abanyarwanda dushobora kubikora kurenza n'abanyamahanga badusumbisha.

Umurashi.rw : Noneho kuri wowe kuba uyoboye ubusatirizi bw'iyi shampiyona haricyo bivuze kuri wowe?

Danny : Yego birakivuze kuko mbona akenshi bibazako abanyamahanga aribo bazi umupira kurusha abanyarwanda kandi nyamara murabo banyamahanga abakora difference(ikinyuranyo) ni bacye, si bose, kubwanjye numva nahora imbere kugirango batekerezeko n'abanyarwanda haricyo dushoboye.

Umurashi.rw : Ni iyihe ntego ufite muri uyu mwaka wa shampiyona ?

Danny : Ndifuzako nakora cyane nkakomeza guteza umupira wange imbere nkaba nanakomereza ruhago yange ku y'indi migabane, nicyo nifuza muri uyu mwaka turimo.

Usengimana Danny ayoboye urutonde rw'abamaze gutsinda ibitego byinshi aho afite 6, agakurikirwa Kambale Salita Gentil ufite 5 hamwe na Kwizera Pierrot nawe ufite 5.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd