Nyuma y’uko abanyarwanda basaga 30 bafungiye ahantu hatazwi mu gihugu cy’u Burundi,Igipolisi cy’iki gihugu kiratangaza ko cyafashe undi munyarwanda  mu mpera z’icyumweru gishize nyuma y’uko gisanze nta byangombwa bimuranga afite.

 

By Ubwanditsi | Views : 17430 | Kuya 09-01-2015 09:56



Umuvugizi w’Igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye akaba  ari we watangaje aya makuru aho yavuze ko mu mukwabu wabaye mu  duce twa Bukirasazi  ya 1 n’iya 2 ,Umunyarwanda,Umunyecongo ndetse n’Umurundi batawe muri yommbi nyuma yo gusanga nta byangombwa bafite  bibaranga.

Nkurikiye yongeraho ko  hanafashwe umuntu ukwirakwiza intwaro  mu banzi b’u Burundi ndetse hakanafatwa udupfunyika 20 tw’urumogi na litiro 20 z’ikinyobwa kitemewe n’amategeko y’u Burundi nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Iwacu dukesha iyi nkuru.

Igipolisi cy’u Burundi kikaba gitangaje ku mugaragaro ko hari Umunyarwanda cyataye muri yombi nyuma y’uko mu cyumweru gishize Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda ,Louise Mushikiwabo abicishije ku  rukuta rwe rwa Twitter asabye Leta y’ u Burundi  gufungura Abanyarwanda basaga 30 bafungiwe mu Burundi nyuma y’uko bakuwe mu modoka bamaze gusakwa bakajyanwa ahantu n’ubu hataramenyekana.

Pierre Nkurikiye Umuvugizi w'igipolisi cy'u Burundi

Aya makuru kandi yemejwe n’uhagarariye u Rwanda mu Burundi Amb. Amandin Rugira mu kiganiro na The New Times gusa atangaza ko nta byinshi yabivugaho kandi Ambasade y’u Rwanda mu Burundi ikomeje gukurikirana iki kibazo.

Yagize ati “Twamaze kwandika inyandiko tubyamaganira kure ku mazina y’abantu 12 twamaze kumenya. Turacyashaka n’amazina y’abandi ndetse n’aho bafungiwe.”

Yavuze ko ubuyobozi bwa Ambasade buri gukorana na Minisitere y’Ububanyi n’Amahanga mu Burundi kugira ngo icyo kibazo cy’aba  bantu basaga  30 bafungiye ahantu hatazwi gikemuke.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd