Kugeza k'umunsi wa 6 wa Shampiyona y'igihugu cy'u Rwanda mu mupira w'amaguru, Rayon sport iyoboye urutonde rw'agateganyo n'amanota 16 ikaba izigamye ibitego 10 itarinjizwa na kimwe mu izamu ryayo, kuri uyu wa mbere iyi kipe ikaba yakoze imyitozo yo kwitegura Amagaju FC.

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 10668 | Kuya 11-28-2016 15:03



Umutoza Masoudi Juma nabo bafatanyije bakomeje imyitozo ikomeye kuri uyu wa mbere aho biteguye Amagaju Fc umukino byatangiye kuvugwa ko uteganyijwe kuzabera kuri stade ya Huye .
Rayon sport nkibisanzwe, abakinnyi bayo bayobowe na kapitene Bakame bagize bati:" intego yacu ni ugukora cyane uyu mwaka tukarangiza igice kibanza dufite amanota meza bikazadutera imbaraga nyinshi kurushaho mu mikino yo kwishyura, icyo nakwizeza abakunzi ba Rayon sport ni uko natwe tunyotewe champion kandi turayishaka, ngirango murabibona tuzarwana kugeza kumunota wanyuma". 
Abajijwe niba hatakiri kare kuvuga ko bashaka shampiyona, Bakame yagize ati:"si kare murabibona tugeze k'umukino wa 6 ntiturinjizwa ahubwo turinjiza, bivuze ko tugumye kw'iyi litime ntacyaduhagarika". 
Abakinnyi batagaragaye mu myitozo yo kuri uyu wa mbere ni, Rwigema Yves wafashwe na malaria bitunguranye bari muri local y'umukino bakinnye na Bugesera, Manzi Thiery wavunikiye mu uyu mukino binateganyijwe ko kuri uyu wa kabiri acishwa mu cyuma bakamenya invune ye uko ihagaze, Savio, Djaber,  Rooney,  Evaliste bo bakaba bari ku kibuga ariko ntibakoze imyitozo, Byagaragaraga ko bakinaniwe bitewe n'imbaraga bakoresheje mu mukino washize.

Umutoza Nshimiyimana Maurice bita Maso akaba atangaza ko imyitozo yo kwitegura Amagaju igomba kugenda neza kandi bakitegura kare kuko amakipe mato cyane yo mu byaro, iyo yunvise ko Rayon iri buze akanira cyane bityo nabo baba basabwa kutajenjeka no kwitegura cyane, ni muri urwo rwego bateganya n'imikino ya Gishuti mbere yo kwerekeza i Nyamagabe.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd