Police FC iri mu makipe ahabwa amahirwe yo gutwara igikombe cyashyiriweho gushyigikira ikigega  Agaciro Development Fund , rikaba ari irushanwa ryatangiye kuri uyu wa gatandatu.

 

By Ubwanditsi | Views : 9030 | Kuya 08-18-2015 06:32



Police FC iherereye mu itsinda ry’Intara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali, rikaba rigizwe na Police FC, APR FC, Bugesera FC ikizamuka mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Ku mukino wa mbere wo muri iri tsinda  wabaye kuri uyu wa gatandatu taliki ya 15 Kanama 2015 ku kibuga cya Kicukiro, Police FC yatsinze Bugesera FC igitego kimwe ku busa. Icyo gitego cyatsinzwe na myugariro Mwemere Ngirinshuti ku munota wa 75 w’umukino ari nako umukino waje kurangira.

Umukino wa kabiri muri iri tsinda ukaba ugomba guhuza APR FC na Bugesera , ukaba kuri uyu wa mbere taliki ya 17 Kanama I Bugesera, mu gihe uwa nyuma mu itsinda uzaba kuri uyu wa gatatu taliki ya 19 Kamena, aho APR FC izakira Police FC ku kibuga cya FERWAFA I Remera.

CIP Jean de Dieu Mayira, umuvugizi wa Police FC atangaza ko nyuma yo kugura abakinnyi bashya kandi baje biyongera ku ikipe yari imaze gutwara igikombe cy’amahoro, gahunda ari ugutwara n’igikombe cy”agaciro

Yagize ati:” Kuba Bugesera ikizamuka mu cyiciro cya mbere si cyo cyatumye tuyitsinda kuko nayo ni ikipe ikomeye, ahubwo ni gahunda ya Police FC yatangiye yo gutwara iki gikombe, ibi kandi nabyo bikazadufasha gukaza imyitozo yacu twitegura gutangira shampiyona dufite ikipe imeze neza.”

Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa, mu mikino yabaye mu yandi matsinda, Mukura yatsinze Amagaju 4-0, Musanze itsinda Marines FC 1-0, Etincelles inganya na Gicumbi 2-2, Police FC itsinda Bugesera 1-0, AS Kigali itsinda Rwamagana 2-0 naho Kiyovu inganya na Sunrise 1-1.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd