Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni arashinja abayobozi b’u Burundi kwiteranya n’abaturage  mu gihe bagikomeje kurwanira imyanya  y’ubutegetsi.


 

By Habineza Gabby | Views : 27258 | Kuya 12-30-2015 07:41



Ibi akaba yarabitangaje mu gikorwa cyo gusangira ifunguro  n’abakozi ba Perezidansi ya Uganda cyabereye Entebbe aho Museveni  yemeje ko mu Burundi  harimo ikibazo gikomeje  ariko kubera ubusugire bw’igihugu ntawapfa kwivanga ati’’Ntidushibora kujyayo,mu Rwanda abantu Miliyoni barapfuye kubere ikibazo nk’iki’’

Perezida Museveni akaba yarihanangirije abayobozi  b’u Burundi agira ati’’Niba  mukomeje kurwanira imbyanya y’ubutegetsi gusa , muri abanzi ku baturage’’

Nk’uko bitangazwa na Red Pepper  ngo Perezida Museveni akaba yaragize icyo avuga ku bikomeje  kubera mu Burundi ati’’ Ndasaba  impande  zihanganye kwicara hasi  zigakemura  ikibazo mu rwego rwo gufasha  abaturage bacu n’amahirwe yabo.Muri kurwanira  imyanya ya Politiki ariko nyuma ya byose ntabwo muzi aho muzahera,muzisanga musaba abaterankunga.Murarwanira imyanya  ya Polikiti ariko muri kwangiza ubukungu bw’igihugu ariyo nkingi ya mwamba y’u Burundi’’


Perezida Kagame

Ikindi Perezida Museveni yavuze akaba yaragaragaje ko atigeze  yifuza  kuba umuhuza  mu kibazo cyu’ Burundi.

Perezida w’u Rwanda, Kagame Paul akaba aherutse gutunga agatoki abayobozi b’u Burundi abashinja kwiyicira abaturage babo.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd