Ubwo hatangizwaga amarushanywa y'imikino y'umurenge kagame Cup  ku rwego rw'Akarere ka Nyaruguru abayitabiriye batangaje ko ari ikimenyetso cy'imiyoborere myiza. 

 

By Kagaba Emmanuel | Views : 7308 | Kuya 04-05-2016 13:42



Aya marushanywa atangizwa ku mugaragaro , amakipe y'abagabo n'abagore  yo mu mirenge ya Ngera na Ngoma niyo yatangije iki gikorwa mu makipe y'abagabo Ngera itsindwa na Ngoma igitego kimwe ku busa naho Ruheru 1-2 Nyabimata mu makipe y'abagore.

Abitabiriye aya marushanwa ku ikubitiro bishimiye ko aya marushanwa ko  ari meza kandi ko ari ikimenyetso cy'imiyoborere myiza aho abagabo n'abagore bahabwa urubuga rwo kwidagadura. Nshimiyimana Ukinira Umurenge wa Ngoma agira ati, " aya marushanwa ni meza  cyane kuko ahuriza hamwe abanyarwanda b'ingeri zinyuranye bagasabana, iki ni igihamya cy'imiyoborere myiza tugezwaho n'ubuyobozi bw'igihugu cyacu,"

Abanyamabanga Nshingwabikorwa bavuga ko  aya marushanywa ari ingenzi cyane kuko bituma baboneraho uburyo bwo kugeza ku baturage gahunda za leta ziba ziteganijwe ndetse bikaba n'uburyo bwo gushimangira ihame ry'uburinganire hagati y'abagabo n'abagore.

Hakizimana Yohani, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruheru, avuga ko bifasha muri gahunda za leta kandi bigakomeza gushimangira gahunda y'imiyoborere myiza irangajwe imbere na perezida wa repubulika.

Ati, "Aya marushanywa adufasha kubona abaturage benshi bashoboka tukabageza tugatanga ubutumwa bujyanye na gahunda za leta. Kuba harimo ijambo'Kagame" bitanga icyizere kuko abaturage bacu bumva abahora iruhande muri byose". Kuba yitabirwa n'ibitsina byombi ni uburyo bwo guha buri wese umwanya wo kugagaragaza impano ye hibandwa ku gusigasira ihame ry'uburinganire nka bimwe mu biranga imiyoborere myiza.

Akomeza avuga ko Umugore iyo akina aba agaragaza ubushobozi afite mu mubiri ari nabyo bijyana n'ubushobozi afite mu mitekereze. Bityo bigafasha kumvikanisha ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye. iyo umugore akoze siporo, ni umuryango wose uba uyikoze.

Amarushanywa Umurenge Kagame Cup agamije guteza imbere amahame y'imiyoborere myiza,kugira umuco wo kurushanwa no guteza impano z'umupira w'amaguru imbere,gushishikariza abaturage guteza imbere aho batuye,gushishikariza abaturage kunoza imiyoborere myiza mu turere batuyemo binyuze muri siporo,gutanga ubutumwa kuri gahunda za leta ndetse no kuzamura impano zigaragara mu mupira w'amaguru.

                        Amarushanwa y'Umurenge Kagame Cup muri Nyaruguru

Amarushanwa y'Umurenge Kagame Cup aba buri mwaka agahuza imirenge igize uturere, hanyuma muri buri karere hakavamo umurenge ukomeza ku rwego rw'Intara kuzageza ku rwego rw'igihugu.




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd