Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge, ku wa 16 Ukuboza 2015, yafatiye bule 7000 z’urumogi mu nzu ya Uwamahoro Janet utuye mu kagari ka Kamuhoza, mu murenge wa Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge, ndetse ifata uwarumuranguje witwa Mutoni Justine.

 

By Habineza Gabbyy | Views : 13398 | Kuya 12-19-2015 04:33



Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi yavuze ko aba bombi bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Rwezamenyo, ndetse n’urwo rumogi akaba ari ho rubitse mu gihe iperereza rikomeje.

Yasobanuye ko ibiyobyabwenge bitera ababinyoye gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana.

Avuga ku ngaruka mbi zabyo, SP Mbabazi yagize ati:"Bitesha ubwenge ababinyoye. Ni nayo mpamvu bakora biriya byaha kuko nta mutimanama baba bafite."

Yibukije kandi ko igifungo no gucibwa ihazabu biri mu ngaruka zo gufatanwa ibiyobyabwenge.

Na none yagize ati:"Iterambere ry’uwabifatanywe riradindira kuko iyo bifashwe birangizwa, bityo amafaranga yabishowemo yakabaye ashorwa mu bindi bimufitiye umumaro akaba apfuye ubusa. Ikindi kandi, iyo afunzwe, ntaba akora ngo yiteze imbere, ndetse acibwa n’ihazabu kandi yakabaye imuteza imbere mu buryo bumwe cyangwa ubundi."

Yashimye abatanze amakuru yatumye bariya bombi bafatwa ndetse asaba abaturage muri rusange kwirinda ibyaha aho biva bikagera no gukomeza guha Polisi y’u Rwanda amakuru ku gihe y’umuntu wese wakoze cyangwa ufite umugambi wo gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko.

Ingingo ya 593 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko.

Iya 594 ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd